October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Icyo Ingabire Victoire yavuze ku gitero cyagabwe mu Kinigi

YASUWE 28 

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 5/10/2019haramutse inkuru y’incamugongo y’ubwicanyi bwakozwe n’abagizi ba nabi mu mirenge ya Kinigi na Musanze mu karere ka Musanze muri iri joro ryacyeye, kuburyo abantu barenga 10 bishwe abandi 18 bagakomereka.

Victoire Ingabire avuga ko yamaganye ubu bwicanyi. Yagize ati, “Nk’uko maze iminsi nsaba Abanyarwanda kwanga ikibi no kukirwanya ntikibe turebera, ndongera kubasaba nkomeje ko ubwicanyi nkubu duhaguruka tukaburwanya. Nta mpamvu n’imwe nta n’igisobanuro na kimwe gishobora gutangwa k’umunyarwanda wavukijwe ubuzima.
Ndakomeza gusaba abicanyi kunamura icumu! Ntiwakunda igihugu ngo ugihekure!

Igihugu cyacu cyanyuze mu bihe by’umwijima ukomeye, Banyarwanda ndabasaba kwemera ko dushyirahamwe tukarinda igihigu cyacu kandi natwe twirinda ikintu cyose cyatuma dusubira mu icuraburindi. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu zo gutsinda ikibi tukabaka ibihugu cyacu mu mahoro.
Yakomeje agira ati, “Ndihanganisha imiryango yabuze ababo. Abakomerekejwe nabo bagizi ba nabi nabo ndababwiye ngo bihangane bakomere.

Tuziko dufite inzego z’umutekano zizwiho ubushobozi ndazisaba ko rwose zakora ibishoboka byose, Abanyarwanda ntibakomeze gutakaza ubuzima bicwa kandi zihari.
Banyarwanda ndakomeza kubasaba ngo buri wese yiyumvishe ko dushyize hamwe nta kiza cyo kuri iyi si tutagiraho uruhare. Buri wese ni yumve ko afite uruhare mu kubaka urwamubyaye. Aho uri uhore wibaza urwo ruhare rwawe nicyo umariye igihugu cyawe.”
Ni twemere tubane mu bworoherane, mu bwubahane no mu mahoro, duharanira guteza imbere igihugu cyacu.