October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RIB:Mugunga Yves witabye Imana mu mpanuka yabereye i Rubavu yashyiguwe[Amafoto].

YASUWE 18 

Mugunga Yves witabye Imana mu Mpanuka yabereye I Rubavu yashyiguwe uyu munsi ku itariki ya 04 ukwakira 2019.

Ni umuhango witabiriwe na SG Jeanott Ruhunga na  Isabelle karingabo n’abakozi b’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha.

 

Mugunga Yves yaguye mu mpanuka yabereye i Rubavu,ahagana saa 7h15 kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira,ikamyo yo muri Kenya yabuze feri igonga uyu mukozi wa RIB wakoreraga kuri station ya Gisenyi, ahita yitaba Imana.

 

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko uyu mukozi wa RIB yari kuri moto, iyi kamyo iza yiruka cyane imunyura hejuru ahita apfa na yo yisenura hasi, umushoferi wayo arakomereka.

Inshuti n’abandimwe bifatanyije n’umuryango as Mugunga Yves mu muhango wo kumusezera. Imana imwakire mu bayo.

 

Iyi kamyo yavaga muri Kenya yerekeza i Goma ikaba hari itwaye garaviye.