October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

25 bakekwaho gukorana na RNC bagejejwe imbere y’ubutabera

YASUWE 26 

Abantu 25 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane uwa RNC, kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Ukwakira 2019 bagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.

Aba bose uko ari 25 bageze ku rukiko barinzwe bikomeye, baherekejwe n’abasirikare bashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police). Urukiko rwabanje gusuzuma imyirondoro yabo umwe kuri umwe.

Abenshi muri aba bavuga ko babaga muri Uganda no mu Burundi, mbere y’uko bajya gukorana na RNC na FDLR. Bafatiwe muri RDC, aho bari mu myitozo, bafatirwa mu mikwabu ya gisirikare, nyuma bashyikirizwa Leta y’u Rwanda.
Muri aba 25, harimo umugande witwa Lubwama Sulaiman. Yavuze ko yari umushoferi, akaba afite abana batandatu.
Nyuma y’uko bose uko ari 25 basomewe imyirondoro yabo, umwanditsi w’urukiko rwa Gisirikare abasomeye ibyo baregwa, birimo: Kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, Kugirana umubano n’ibindi bihugu, hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Abaregaye bicaye mu rukikowa

Benshi mu baregwa ni Abanyarwanda babaga i Burundi na Uganda, bakaba baroherezwaga muri RDC, muri Kivu y’Amajyepfo babifashijwemo n’ingabo za Leta y’u Burundi, bakakirwa na Maj. Habib Musa (izina yiyongereyeho agezeyo) kuko we yagiye mbere.

Bajyayo ngo babwirwaga ko bagiye gukora igisirikare cya P5 (Imitwe yishyize hamwe irwanya Leta y’u Rwanda ikuriwe na Kayumba Nyamwasa).
Ubushinjacyaha bwavuze ko bakoraga imyitozo ya gisitikare mu gihe cy’amezi atatu, bagahabwa ibikoresho ubundi bakabwirwa kujya muri Kivu y’Amajyaruguru, ahegereye igihugu cya Uganda kuko bari bizeye inkunga ifatika ya Leta y’icyo gihugu nk’uko babyivugiye mu ibazwa ryabo mu bugenzacyaha.

Bose bahuriza ku kuba muri urwo rugendo bava muri Kivu y’Amajyepfo bajya muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo bageze mu misozi ya Masisi bagwa mu gico (amboush), baraswa cyane n’ingabo za RDC, abafashwe ari na bo barimo ababuranaga ngo bahise bohererezwa u Rwanda, na bo bibonye bageze mu Rwanda.

I Burundi ngo bacumbikirwaga muri ’Transit Hotel’ bose, mbere yo koherezwa muri RDC.
Nyuma yo gusomera buri wese ibyo yavuze mu bugenzacyaha, urukiko rusubitse urubanza kubera igihe, rukaba rusubukurwa uyu munsi ku wa kane taliki 3 Ukwakira 2019 saa tatu za mu gitondo.

Mu baregwa uko ari 25, 18 bagiye muri iyo mitwe baturutse i Burundi, umunani baturutse muri Uganda, babiri baturutse muri Kenya naho umwe yavuye muri Malawi.
Muri abo 25 kandi harimo Abagande batatu, Abarundi bane, abandi bose ni Abanyarwanda.