October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abantu bigaragambya kubera inzara si uko Perezida yatinze ku butegetsi

YASUWE 21 

Mu gihe hirya no hino mu bihugu bya Afurika hakunze kumvikana bamwe mu baperezida bagundira ku butegetsi bigateza imvururu n’ibibazo bikomeye bya Politiki bituma abaturage bava mu byabo abandi bakokamwa n’ubukene, inararibonye muri Politiki mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayumba Christopher we avuga ko abaturage batigaragambya kubera ko Perezida runaka yatinze ku butegetsi, ahubwo ko bigaragambya kubera ko bafite ibindi bibazo birimo n’inzara.

Kimwe n’abandi bahanga mu bya Politiki, Dr Kayumba avuga ko mu gihe abayobozi b’ibihugu bya Afurika baramutse bita ku byifuzo by’abaturage mbere na mbere ku rubyiruko, imvururu muri Politiki zacogora.

Aganira na RadioTv 10 kuri iyi ngingo kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019, Dr. Kayumba yagize ati “Ntibajya kwigaragambya kubera ko Perezida yatinze ku butegetsi, ahubwo bajya kwigaragambya kuko bashonje, badafite amashuri, Polisi zibagirira nabi…”

Dr. Kayumba yavuze ibi, mu gihe mu Misiri hari akaduruvayo n’imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko rusaba ko perezida w’iki gihugu unayobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yakwegura ku butegetsi.

Iyi myigaragambyo irimo kubera mu mihanda no mu mijyi y’igihugu cya Misiri yiganjemo insoresore ,yatangiye taliki ya 27 Nzeli 2019, umuryango ushinzwe kurwanya akarengane mu Misiri ufite ikicaro I Cairo watangaje ko abantu 220 bamaze gutabwa muri yombi.

Ni imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Abdel-Fatah al-Sisi na we wafashe ubutegetsi abuvanye mu maboko y’uwari Perezida Hosni Mubarak.

Abakurikiranira hafi ibibera muri ibi bihugu birimo imvururu za Politiki nk’izi, bavuga ko urubyiruko rutahagurukira kubarwanya mu gihe babahaye ibyo bifuza.

Ikigo gishinzwe ubukungu n’uburenganzira rusange bw’abanya Misiri cyatangaje ko kuva imyivumbagatanyo yatangira ababarirwa muri 274 bamaze gutabwa muri yombi, muri za Gereza zirenga 12 ziri mu bice bitandukanye by’igihugu.

Inzego z’umutekano ntabwo zirimo guhosha izi mvururu zitanga ibiganiro ku batanyuzwe n’ibitagenda, ahubwo abaturage babarasamo ibyotsi biryana mu maso, kubata muri yombi no kumisha amasasu mu kirere kurenza ko bashyira igitutu kuri Guverinoma yabo ngo ishake impinduka abaturage bifuza.