October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukobwa uherutse kwica abana 3 ngo yari yarabibwiye Mama wabo

YASUWE 24 

Umukobwa witwa Bazubagira Clementine, wari umukozi wo mu rugo, wakunze gutungwa agatoki ko ari we waba warishe abana 3 bavukana ngo yigeze kuvuga ko azakora azakora ikintu kitazibagirana kuri nyina ubabyara.

Kuwa Gatandatu, taliki 21 Nzeri 2019 ahagana mu ma saa moya ni bwo inkuru y’iyicwa rya Iradukunda Yvonne w’imyaka 13, Mugisha Danny wari ufite 6, na Masengesho Isabelle wari ufite imyaka 4 yamenyekanye. Aba ni bana b’umuryango wa Habumugisha Jean de Dieu na Musengimana Theresie bo mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera, bapfushije abana batatu.

Abaganira na nyina w’aba bana bemeza ko uyu mukobwa yari yaramubwiye ko ngo azamukorera ikintu atazibagirwa mu buzima. Ibyo ngo yabimubwiraga iyo habaga hari icyo batumvikanyeho nk’uko The sourcepost ibitangaza.

Nyina w’aba bana ni we wamenye bwa mbere iyi nkuru ubwo yinjiraga mu nzu agasanganirwa n’umwijima.

Bamwe bishwe batemwe amajosi, umuhoro uhera ku bikanu, hari n’undi ngo watemwe hagati mu mutwe nk’uko bivugwa n’abaganiriye n’uwo muryango. Uyu mukobwa ukekwa bavuga ko atari afite imyitwarire myiza.

Uyu mukobwa ngo wari n’umuririmbyi muri korari, usenga akaniyiriza, nta kibazo yari afitanye n’umuryango yabagamo. Uyu Bazubagira ngo ubusanzwe yari yarigeze gufungwa imyaka itandatu ashinjwa kwica umwana yari yabyaye, ariko umuryango wa Habumugisha ntiwari ubizi.

Uyu mukobwa ngo yavugaga ko nabona aho abona akazi akarya akaryama bakamugurira imyenda atari ngombwa ko bamuhemba. Yaje guhura n’uyu muryango umwakira nk’umwana mu rugo.

Icyo gihe yakoraga imirimo yose agasigarana abana bamukunda. Umuryango wa Habumugisha mbere yo kumwakira wabajije uwe niba bamwakira, abandi bababwira ko nta kibazo. Uru rugo bikekwa ko yahekuye, yari arumazemo amezi 4.

Bazubagira yaje gusangwa mu mugozi yimanitse, bityo bigakekwa ko yishe abana yarangiza na we akiyahura.