October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tidiane Kone agarukanye umugambi wo kubabaza Rayon Sports yahoze akinamo

YASUWE 40 

Aya magambo akakaye yatangajwe na Tidiane Kone waje gusinyira Gasogi FC yegukanye igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri, yakinnye mu ikipe ya Rayon Sorts aho yahamije ko yifuza kubabaza iyi kipe ikicuza impamvu yamurekuye.

Uyu munya Mali yatsindiye Rayon Sports ibitego 6 mu mikino yose yayikiniye mbere yo kuyivamo yerekeza mu ikipe ya NAPSA Stars yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia.

Tidiane Kone wageze I Kigali saa saba z’ijoro avuye iwabo muri Mali, yavuze ko akazi ke ari ugukina umupira atitaye ku ikipe aje gukinira ahubwo icyo yitayeho ari ukubabaza Rayon Sports bwa mbere.

Yaraye ageze i Kigali

Yagize ati: “Numvise ko umunsi wa mbere tuzakina na Rayon Sports. Ni ruhago uzarusha undi azatsinda. Ntabwo nje hariya kwirebera amabara gusa, nzanywe no guhesha ishema umwenda w’ikipe yange. Insh’Allah nzabababaza”.

Gasogi Fc kuri ubu itozwa na Guy Bukasa wahoze yungirije mu ikipe y’igihugu Olimpike ya Congo Kinshasa, yariyubatse nyuma yo kuzamuka dore ko Tidiane Kone asanze abandi bakinnyi nka Ndekwe Felix bakuye muri Marine, Kaneza Augustin wavuye muri Sorwathe na Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe.

Iyi kandi yasinyishije Mudeyi Abdul wari muri Espoir, Dusabe J Claude(Nyakagezi) bakuye mu Amagaju, Munyabuhoro J D’Amour kuva muri Bugesera.

Ndetse n’abandi banyamahanga nka Athassi Fabrice Merlin wakiniraga Union de Douala, Herron Scarla Berrian wahoze muri Kiyovu sports na Manase Mutatu Mbendi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wavuye muri Saint Eloi Lupopo.

Kone yavuye mu Rwanda muri Mutarama 2018, nibiramuka bigenze nkuko byifuzwa umukino we wa mbere azawuhuriramo na Rayon Sports yatsindiye ibitego bitandatu ubwo yayizagamo, ariko umusaruro we ntushimwe n’abatoza. Gusa ngo yiteguye kwigaragaza kuri uyu wa gatandatu.