October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Itsinda ry’abafana ‘March Generation Club’ ryiyemeje kujya riha ikipe ya Rayon Sports umusanzu ungana 500 000 Frw buri kwezi.

YASUWE 14 

Nkuko byatangajwe ku rubuga rw’ikipe ya Rayon Sport, mu nama y’inteko rusange y’itsinda ry’abafana ‘March Generation’ yitabiriwe n’umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, hashimangiwe umwanzuro wo guha ikipe umusanzu w’ibihumbi 500 000 Frw buri kwezi.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 nibwo iyi nama yabaye, ibera ku cyicaro cya  March Generation Fan Club kiri mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ahitwa kuri ‘Blue Empire’.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports mu nzego zitandukanye barimo perezida wayo Munyakazi Sadate, ‘CEO’ Itangishaka King Bernard, umubitsi Cyiza Richard n’umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza.

March Generation Fan Club yakiriye abanyamuryango bashya 12 muri iyi nama inafatiramo imyanzuro itandukanye irimo  gushimangira ko muri uyu mwaka w’imikino iri tsinda ry’abafana rizajya riha Rayon Sports ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi binyuze muri Fan Base ya Rayon Sports.

Nkuko urubuga rwa Rayon Sport Rayon Sport.net rwabitangaje,umuyobozi wa March Generation Fan Club akaba n’umuhuzabikorwa w’imirimo y’ihuriro rya za fan club za Rayon Sports yavuze ko abo ayoboye bahize kuba ku isonga mu gutanga inkunga itubutse mu ikipe bihebeye uyu mwaka.

Mike Martin Runiga uyobora iyi Fan Club

Mike yagize ati: ‘‘Inama y’inteko rusange twigiyemo byinshi bizadufasha gukomeza kuba Fan Club ifasha Rayon Sports kongera kwesa imihigo nk’uko byagenze umwaka ushize ariko noneho tugashyiraho n’akarusho.

Inama yashimangiye ko tuzatanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 400 000 Frw buri kwezi, akiyongeraho ibihumbi 50 000 Frw byo guhemba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu ikipe yacu buri kwezi n’andi 50 000 Frw agenda mu gutegura icyo gikorwa cyo kumuhemba, yose hamwe akaba ibihumbi 500 00 Frw tuzajya duha Rayon Sports buri kwezi.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri iyi nama biyemeje kuzaha Rayon Sports arenga miliyoni eshatu z’amanyarwanda mu mpeshyi ya 2020 muri gahunda bise ‘Ubururu bwacu, Agaciro kacu’, amafaranga agamije kwigurira umukinnyi uzaba ukenewe muri icyo gihe.

Mu yindi mishinga yemejwe muri iyi nama y’inteko rusange harimo kuba March Generation Fan Club izaremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi ikanatanga ubufasha mu gusana urwibutso rwa Jenoside rw’ako karere muri Werurwe 2020.

Perezida wa Rayon Sports nawe yari ahari

Hanabonetse umwanya wo gutanga ibyifuzo, ibitekerezo n’ibibazo ku muyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, nawe wabasubije buri kimwe bibazaga mbere yo gutangira umwaka w’imikino, birangira banyuzwe ndetse biyemeza kumujya inyuma muri buri kimwe.