October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ibibazo akarere ka Karongi gafite byahagurukije Minisitiri Pro. Shyaka

YASUWE 22 

Muri uru ruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yagiriye muri aka karere yagarutse cyane ku kibazo cy’ibitaro bya Kibuye birimo gusanwa ngo bikomeze bitange serivisi z’ubuzima, arongera agaruka ku kibazo cyo kuba Karongi ifite ikibazo cya Stade, ndetse yanagarutse ku kibazo cy’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Prof. Shyaka Anastase ubwo yari mu ruzinduko mu karere ka karongi intaray’iburengerazuba yabashije kuganira n’abagize komite nyobozi, abagize inama njyanama, abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’aka karere ka Karongi.

Yashimiye by’umwihariko  mayor  w’aka karere ka Karongi kubw’umurava ubushake afite mu guteza imbere akarere ayobora, akaba yahise anabasaba gukorera hamwe.

Yagize ati:” mugomba gusenyera umugozi umwe kuko muri aka karere ibyo gukora bihari, kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere bagomba kujya umujyo umwe wo kuzamura Karongi mu bikorwa by’iterambere, ndetse yanakebuye abayobozi bamwe na bamwe bakorera ku jisho, abananiza abo bakorana bategana imitego bakabanza bakajya kubiga aho gukora akazi bashinzwe.”

Aba ni bamwe mu bayobozi bakuru bari kumwe na Minisitiri Prof. Shyaka

Ntabwo dufite umwanya wo guta kubintu bidafite umumaro bitabasha guteza imbere akarere ka Karongi, ahubwo dushyire imbaraga mu kunoza imikorere n’imikoranire, gufasha Komite nyobozi kuko iriho arinshya, hari amahirwe ko abayobozi bariho bari basanzwe muri aka karere bakaba bakazi, rero kuzagera kubyo abayobozi bifuza bafatanije n’abaturage bazabigeraho.

Minisitiri yasezeranije abayobozi n’abafatanyabikorwa bitabiriye uyu muhango ubufatanye mu gukemura ibibazo bya Human security, gufasha mu kubungabunga ibikorwa by’ubukerarugendo bigaragara muri aka karere, ibikorwa by’imirimo yo kwimura ibiro by’akarere kakava mu murenge waRubengera kakaza mu murenge wa Bwishyura.

Yibukije abatuye Karongi ko nk’uko baririmba ko Karongi ariiyo mu bigabiro bya Rwabugiri, ko atarangwaga no gutsindwa ko nabo rero batagomba kujenjeka mubyo bakora.

Madame Mukarutesi Vestine, mayor w’akarere ka Karongi

Madame Mukarutesi Vestine, mayor w’akarere ka Karongi  yagarutse nkukuba tugiye bagiyegushyira ingufu mu isukuy’umujyi wa Bwishyura kuko byumwihariko ariumujyi w’ubukerarugendo.

Yagize ati” tuzagerageza ukodushoboye kose iyosuku tuyikwize no mukarere kose kandi tuzabasha gusigasira umujyi wa bwishyura kuko ari igicumbi cy’ ubu kerarugendo, mugukora naneza nabo bakorana tuzabasha kububakamo icyizere kandi twuzuzanye muri byose kuko ubushake n’ubushobozi birahari byogukorera  akarere kacun’igihugu cyacu, naho kubitaro byakibuye byo amakosa yariyarabaye  mukubyubak a  arimo arakosorwa kuko imirimo yokubisana yatangiye aho irimogukorwana Reserve forces, kandin’ababigizemo uruhare muri ayo makosa  ikirego kiri mu nkiko barimo gukurikiranwa ngobazabiryozwe.”

Uwimana Etienne,umuyobozi mukuru wasosiyete ARKOMEK

Uwimana  Etienne,umuyobozi mukuru wasosiyete ARKOMEK ikorera mu murengewa Gishyita ikaba itunganya ishwagara bakaba basanzwe ari abafatanyabikorwa b’akarere ka karongi, sosiyete ahagarariye yitanze amabati 200 azafasha mukibazo cyogusakarira imiryango yasizwe iheruherun’ibizandetsen’abandi barimo gutuzwa mu gahundacya Human security yatangaje ko bazakomeza ubufatanyen’akarere kandi ko nabo batatera  imbere hari abaturanyi batagira aho baba.

Yagize ati:” iyo shwagara dutunganya irimo gufasha abanyarwanda benshi mu bikorwa by’ihinga kuko irimo kurwanya ubusharire bw’ubutaka, kurwanya ubukonje  mu mazu menshi cyane cyane ayo mu mujyi wa Kigali kuko batayirwanyije yazatuma amazu abagwira, mu buryo bwo gufasha akarere dufite abaturage benshi twahaye akazi babasha kwivana mu bukene kandi ibikorwa byogufasha akarere mu iterambere birakomeje, kuko n’abandi bafatanyabikorwa, ibikorwa byafasha akarere gutera imbere babigira ibyabo”.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba nawe yari muri uru ruzinduko hamwe n’abaturage ba Karongi

Nshimiyimana  Eric/rwandanews24.com