October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Awilo Longomba niwe utegerejwe mu gitaramo gitaha gisoza ukwezi kw’Ukwakira(Kigali Jazz Junction)

YASUWE 46 

Binyuze mu matora aba agamije gushakisha uzataramira mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction akorwa binyuze kuri Twitter, Awilo Longomba ni we muhanzi abenshi bahurijeho nk’uwifuzwa ko yazataramira abakunzi ba Kigali Jazz Junction, byemezwa ko azataramira i Kigali mu Kwakira 2019.

 Nkuko bisanzwe ibitaramo bya Kigali Jazz Junction biba mu mpera za buri kwezi, bikifashishwamo abahanzi mpuzamahanga baza gutaramira Abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego hifashishijwe urubuga rwa Twitter, Kigali Jazz Junction yashyizeho uburyo bwo gutora umuhanzi abantu bakunda kurusha abandi mu baba batoranyijwe ko hagomba kuvamo umwe bazatumira mu kwezi gutaha.

Awilo yatsinze mu matora yo kuri Twitter abo yari ahanganye nabo aribo Suzanna Owiyo wo muri Kenya na Mya Marie Harrison wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubusanzwe Awilo Longomba azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Gate le coin”, “Rasalina”, ‘Mondongo”, “Carolina” n’izindi.

Awilo Longomba yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1995, mbere yaho yari umukaraza w’ingoma mu matsinda nka Viva la Musica, Stukas, Nouvelle Generation na Loketo.

Alubumu ye ya kabiri, Coupe Bibamba, yasohoye mu 1998, yamumenyekanishije cyane muri Afurika, kuri ubu Awilo Longomba aba i London mu Bwongereza.

Mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giheruka gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019 cyabaye mu ntangiroza Weekend ishize, hari hatumiwe umuhanzi w’icyamamare Johnny Drille wo muri Nigeria, gusa iki gitaramo cyagaragayemo kutitabirwa cyane.

Igitaramo gikurikira giteganyijwe Kuwa gatanu taliki 25 Ukwakira 2019.