October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amashyamba ya leta amaze kwegurirwa abikorera ku kigero cya 30%

YASUWE 28 

Abamaze kwegurirwa amashyamba ya leta hagamijwe kongera umusaruro uyakomokaho n’imicungire myiza yayo, barimo  Inganda z’icyayi, ibigo bikora imirimo yo gusatura no gutunganya imbaho n’abakora ubushakashatsi ku by’imiti.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), Prime Ngabonziza, avuga ko amashyamba ya Leta amaze kwegurirwa abikorera ku kigero cya 30%  hatabariwemo za Pariki.

Ati: “Muri iyi gahunda tumaze kwegurira abikorera amashyamba ya Leta agera kuri 30%,  ariko ntabwo mbariyemo Amapariki kuko iyo rimaze kwitwa Pariki ryegurirwa Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB), rikabyazwa umusaruro mu rwegorw’Ubukerarugendo.”

Yasobanuye ko hari abandi batunganya imbaho mu mashyamba ya Leta n’abiyemeje gukora ubushakashatsi bushobora gutuma amwe atunganywamo imiti.

Ati: “Hari abandi babonye muri ayo mashyamba iryobazakoreramo ubushakashatsi, tubona ko bakazakuramo imiti. Ni ukuvuga ngo gahundaya Leta ni ukwegurira amashyamba ya Leta abikorera kugira ngo afatwe neza.”

Ngabonziza avuga kandi ko Inganda z’Icyayi zegurirwa amashyamba akuze zikayasarura ndetse zigatera andi aho ziyasaruye.

Agira ati: “Icyayi gitunganywa hakoreshejwe inkwi ziva mu mashyamba yo mu Rwanda. Baraza bagakorana amasezerano na Leta, ikabegurira amashyamba bagasarura amashyamba ariko bateran’ayandi.”

Kwegurira amashyamba ya Leta Abikorera no gushishikariza abayafite kwibumbira muri koperative hagamijwe kunoza imicungire n’imikoreshereze  yayo no kongera umusaruro uyakomokaho, ni Politiki y’amashyamba yo muri 2010, iheruka kuvugururwa mu 2018.

Iyo Politiki  iteganya ko abikorera bagomba kugira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro n’agaciro by’amashyamba kuko igenzura ryakoze ryagaragaje ko ashobora gucungwa neza mu gihe yeguriwe abikorera.

Urwego rw’amashyamba rwinjirije u Rwanda miliyari zisaga 67Frw muri 2017. Biteganyijwe ko nyuma yo kuyegurira abikorera azinjiza asaga miliyari 200Frw ku mwaka.

Nshimiyimana  Eric/rwandanews24.com