October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Wari uzi ko Imvubu yakuka ikarishanya n’inka mu rwuri rumwe? Dore uko biba byifashe- Amafoto

YASUWE 20 

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Nzeli 2019, Imvubu yakutse imusozi ivuye mu ruzi rwa Nyabarongo iri kumwe n’icyana cyayo byamaranye agahe gato birishanya n’inka mu rwuri ruri mu gice giherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi.

Iyi mvubu yasanze imaze gusubiza umwana wayo mu mazi yo igaruka imusozi kurisha. Mu buryo bugaragara yari ishonje, ariko kandi ubona ko imaze ku menyera abantu.

Bamwe mu bayibonye mbere ikuka ikaza kurishanya n’inka nk’uko ibikora kenshi, yari kumwe n’umwana wayo. Yaje ku musubiza mu mazi yo iragaruka ikomeza guhaha kuko byagaragaraga ko ishonje. Hari imbwa ikunda kuyishotora niyo yagiye kuyikubaganira isubira mu mazi itabishaka kuko yagezeyo igakomeza kwiyereka mu buryo itari isanzwe ibikora.

Intyoza