October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukino wa AS Kigali na Proline Fc yo muri Uganda uzayoborwa n’umusifuzi wo muri Guinea Equatorial, AS Kigali biteguye gutsinda uyu mukino

YASUWE 20 

Umukino wo kwishyura uzahuza AS Kigali na Proline FC yo mu gihugu cya Uganda muri CAF Confederation Cup uzaba ejo kuwa gatandatu uzaba uyobowe n’umusifuzi wo mu gihugu cya Gunea Equatorial, Abasore ba AS Kigali bafite icyizere ko bagomba kuwutsinda nta kabuza.

Umukino ubanza wabereye hano I Kigali mu cyumweru gishize aya makipe yaguye miswi igitego kimwe kuri kimwe, igitego cya Proline FC cyabonetse ku munota wa 46 gitsinzwe n’umukinnyi Bright Anukani, naho icyo kwishyura cya AS Kigali kiboneka ku munota wa 85 kuri Penaliti yatewe na Ssentongo Farouq.

Ubu ikipe ya AS Kigali irasabwa gutsinda cyangwa kunganya ku bitego birenze kimwe kugira ngo ibashe gukomeza.

Umukino uzabera kuri Lugogo Stadium, gisanzwe ari ikibuga ikibuga cya KCCA. Visi Perezida wa As Kigali yatangaje ko ari ikubuga gito umuntu yagereranya na Stade ya Mumena.

Lugogo Stadium izaberaho uyu mukino

Uyu mukino uzaba uyobowe hagati mu kibuga n’umusifuzi Joaquin Esono Eyang ukomoka muri Guinea Equatoriale, aho azaba yunganirwa n’abasifuzi b’ibitambaro bo ku mpande aribo Jose Enoko na Carlos Ndong, uwa kane akaba yitwa Diosdado Nzibi Nze, naho Komiseri w’Umukino akazava muri Congo Kinshasa.

Ese Proline ihagaze ite mbere yo gukina na AS Kigali?

Mbere yo gukina na AS Kigali iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti na Bweyogere Fc bayitsinda ibitego 3-1 byatsinzwe na Nordin Bunjo, Mujuzi Mustafa ndetse na Hamis Kiiza. Proline izaba igendera ku bakinnyi nka Ivan Bogere ndetse na Bright Anukani umukinnyi ushoboye cyane nkuko abigaragaza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Bright Anukani ufitiwe icyizere cyane

Ku ruhande rw’abagande nabo biteguye ko bagomba gutsinda uyu mukino bakabasha gukomeza, kimwe na KCCA irakina na Petro de Luanda muri CAF Champions League uyu munsi ku isaha ya saa kumi I Kampala,bakandika  Atari aherutse amakipe yabo abiri akomeza mu marushanwa yombi.

Abakinnyi ba AS Kigali bakoze imyitozo muri gitondo, muby’ukuri kuva kuri hoteli ikipe ya AS Kigali irimo ujya ku kibuga cy’imyitozo si kure cyane kuko harimo intera y’ibirometero 4, gusa kubera umubyigano w’imodoka nyinshi ziba mu mujyi wa Kampala, As Kigali yakoresheje iminota igera kuri 45 kugira ngo igereyo.

Umukino uzarangira mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, ariko As Kigali ntiyabonye imyanya mu ndege ya nijoro, ahubwo izatega iya kumanywa, bazagaruka i Kigali ku cyumweru saa cyenda.

 

 

. .

.