October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Impunzi 66 zavaga muri Libya zamaze kugera mu Rwanda

YASUWE 20 

Hagati ya saa yine na saa tanu  z’ijoro zo kuri uyu wa Kane taliki 26 Nzeri 2019 nibwo impunzi 66 zigize icyiciro cyambere zavanwaga muri Libya zageze mu Rwanda.

Nkuko UNHCR ya Libya yabitangaje izi mpunzi ziganjemo abana badafite ababyeyi, abagore n’abandi babaye kurusha abandi.

Zakiriwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ‘UNHCR’.

.Zimaze kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, izi mpunzi zahise zinjira muri bisi zari zateguwe izerekeza mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera ibirometero bigera kuri 40 uvuye I Kigali.

Izi mpunzi ni icyiciro cya mbere ku mubare w’impunzi zigera kuri 500 U Rwanda rwiyemeje kwakira ziva muri muri Libya, aho abenshi muri bo bafungiye mu bigo bashyirwamo iyo bafashwe bashaka kwambuka inyanja ya Mediterane bagerageza gutoroka bajya mu bihugu by’iburayi.

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ‘AU’ n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Ibikubiye mu masezerano yasinwe hagati y’u Rwanda na AU ndetse na UNHCR, ni uko Leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

Guverinoma Y’u Rwanda ivuga ko mu byumweru biri imbere, u Rwanda ruzakira izindi mpunzi zimaze igihe zifungiye muri Libya.

Muri uku kwezi Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, agamije kwakira impunzi z’abanyafurika 500 zaheze muri Libya aho zibayeho nabi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yavuze, ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n’abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso cyerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n’Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Yagaragaje kandi ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n’icy’abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa