October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Jacques Chirac wabaye Perezida w’Ubufaransa yitabye Imana

YASUWE 27 

Kuri uyu wa kane taliki ya 26 Nzeli 2019, umuryango wa Jacques Chirac wigeze kuyobora Ubufaransa watangaje ko uyu mukambwe yitabye Imana. Bivugwa ko yazize Cancer y’ibihaha, akaba atabarutse afite imyaka 86 y’amavuko.

Mwishywa we witwa Frederic Salat Baroux niwe watangaje amakuru y’urupfu rwe.Jacques René Chirac yari arwariye mu bitaro bikuru bya Paris.

Jacques René Chirac yavutse taliki 29 Ugushyingo 1932. Yategetse u Bufaransa kuva mu 1995 kugeza muri 2007.

Mbere yari yarabanje kuba Meya w’Umurwa mukuru Paris ndetse aba na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu ku butegetsi bwa Francois Mitterand.

Taliki 14, Nyakanga, 2002 ubwo igihugu cye kizihizaga umunsi gereza ya Bastille yafungurwaga,  imfungwa zari zarafunzwe n’umwami Leon XVI (icyo gihe hari taliki 14, Nyakanga, 1789) zigahabwa ubwisanzure, umwe mu baturage yagerageje kwica Chirac ariko Imana ikinga akaboko.

Uwo musore wamurashe yitwa Maxime Brunie.

Kimwe mubyo Isi izakomeza kwibukira kuri Jacques Chirac ni uko yanze kwemeranywa na Perezida Georges W Bush na Tony Blair ubwo biyemezaga gutera Iraq.

Icyo gihe Iraq ikaba yarategekwaga n’ishyaka Ba’ath rya nyakwigendera Saddam Hussein.

Chirac yagize ati: “Iraq nta cyago iteje umutekano w’Isi kuburyo byasaba intambara yo guhirika Sadddam.”

Amakuru dukesha France Info avuga ko yaherukaga kugaragara mu ruhame muri 2014. Mu mwaka wa 2016 Chirac akaba yaragiye kwivuriza muri Maroc.

Jacques Chirac akaba yarabaye Perezida w’u Bufaransa wa 22, aho yasimbuwe na Nicolas Sarkozy muri 2007.

Jacques Chirac kandi yafashije bamwe mu bayobozi ba Afrika kugera ku butegetsi barimo na Faure Gnassingbé perezida wa Togo.