October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore uko Imana yagendereye Perezida Museveni ikamusaba kugira icyo akora

YASUWE 23 

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Museveni yatangaje ko Imana yamugendereye akumva ijwi ryayo rimubwira kugira icyo akora akababarira abakatiwe igihano cy’urupfu.

Mu nama yamuhuje n’abapasiteri ibihumbi 55 kuwa mbere taliki ya 23 Nzeli 2019 muri Kampla, Perezida Yoweli Museveni yavuze ko Imana yamusabye kubabarira uwari Minisitiri w’Umutekano muri Leta ya Obote, Chris Rwakasisi ndetse na Brig. Ali Fadhul wayoboraga batayo yitwa Simba yakoreraga mu Karere ka Mbarara.

Avuga ko yumviye ijwi ry’Imana maze aba bombi bakarekurwa kandi bari barakatiwe igihano cy’urupfu.

Yavuze ko ijwi ry’Imana ryamusabye kubabarira abari abarwanashyaka ba UPC ya Milton Obote benshi bemezaga ko nta mbabazi bakwiriye bitewe n’uko bahanganye bikomeye na NRM ye n’igisirikare cyayo (NRA).

Yagize ati “ Ubusanzwe ndasenga, hari umugabo wo muri UPC, Rwakasisi wari warakatiwe kwicwa, banzanira urupapuro ngo ndushyireho umukono. Nagiye mu biro byanjye bito, mbwira Imana nti nyobora. Irambwira ngo oya, mubabarire.”

Museveni agira inama abayobozi ko “Ntimukikorere imitwaro ibaremereye mushaka gukora ibintu mwenyine. Igihe ugeze mu bibazo, hamagara Imana, izagufasha.”

The New Vision yanditse iyi nkuru , ivuga ko muri ibi biganiro Museveni yavuze byinshi bitandukanye ku mubano we n’Imana ndetse na byinshi kuri Bibiliya n’ubwo avuga ko atakiyisoma cyane.