October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ntibisanzwe: Dore uko umuhango wo guhamba inkoko wagenze

YASUWE 58 

Ntibisanzwe ko itungo ry’inkoko rikundwa urukundo rutari urwo kuribyaza inyungu, ariko umugabo umwe wo muri Kenya yatunguye benshi mu muhango udasanzwe wo gushyingura inkoko ye aho yabanje kuyisengera, akayiririra, agasabira ibihano uwayishe yarangiza akayishyingurana n’amagi yayo12  akaniyemeza kuzajya ayikorera umuhango wo kuyibuka buri mwaka.

Iyi nkoko ya Victor Omulai yapfuye kuwa 19 Nzeli 2019. Iby’urupfu rwayo byabaye inkuru y’incamugongo kuri nyirayo ngo kubera amateka bari bafitanye nk’uko yabitangarije Nairobnews dukesha iyi nkuru.

Uyu mugabo wo mu gace ka Maji Mazuri gaherereye Lugari yagize ati: “Nkunda inkoko cyane. muri 2018 naguze inkoko 7 ntangira kujya nzitaho. Abajura baje kuziba nsigaraana iyi yonyine. Ubu yari imaze gutera amagi 12, nari ntegereje ko iyararira ikororoka.”

“Urupfu rwayo rwaturutse ku bikomere yatewe n’umugiranabi w’umuturanyi wayikubise. Ntiwabyumva, ariko njye ndababaye cyane kuko uyu yari umuvandimwe.”

Mu kuyishyingura, Victor yacukuye imva ireshya na centimetero 91 ayizingira mu mwenda hamwe n’amagi yayo 12 abona kuyishyingura. Ku gituro cyayo yanditseho ati: “Rass Hen 2019”. Ibi byose byabanjirijwe n’amasengesho, indirimbo, igitambo cya misa n’ibindi byose bikorwa mu muhango wo gushyingura muri Kenya