October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gucunga nabi umutungo kwa kompanyi y’indege ya Thomas Cook bitumye ifunga imiryango

YASUWE 24 

Kuri iki cyumweru taliki ya 23 Nzeli 2019, Kompanyi y’indege yo mu Bwongereza yitwa Thomas Cook yari isanzwe itwara abagenzi berekeza mu bice by’isi bitandukanye cyane I Burayi, yafunze imiryango nyuma y’imicungire mibi yagaragaye muri iki kigo.

Umuvugizi w’iyi kompanyi yabwiye RFI ko itazongera gutwara abagenzi bajya kure, kuburyo n’abagenzi bari baramaze gukatisha amatike y’igihe kiri imbere ndetse no mu mwaka utaha babwiwe ko izo tike ntagaciro zigifite.

Bamwe mu bagenzi binubiye iki cyemezo cya Thomas Cook, kuko ngo bamenyeshejwe ku munota wa nyuma ko indege itakigiye kandi baramaze kwishyura amafaranga yose y’aho bari kuzaba mu kiruhuko bari bagiye kujyamo. Baribaza niba Thomas Cook ishobora kubasubiza ayo mafaranga, ariko ntagisubizo bafite kuko mbere yo kubabwira ko ingendo za Thomas Cook zahagaze bari bagiye babibona mu binyamakuru bitandukanye, ariko kompanyi ntacyo irabatangariza.

John McDonnell,ni umujyanama wa Jeremy Corbyn, yatangaje ko uretse gusaba ubufasha guverinoma ya Boris Johnson, naho ubundi ntabwo kongera gukora byoroshye kuko byibura hakenewe miliyoni 250 z’amayero kugirango iyi kompanyi ibashe kongera gusubukura ibikorwa byayo.

Si abagenzi iki kibazo cyagizeho ingaruka gusa, kuko abasaga 13000 bari abakozi ba Thomas Cook, bamaze kugeza ikibazo cyabo kuri minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri iki gihugu kuko bagiye kuba abashomeri kandi iyi kompanyi ikaba yahagaze gukora idahembye aba bakozi.

Minisitiri yabwiye aba bakozi ko ikibazo cyabo gikomeye kuko iyi kompanyi ikeneye ubufasha bw’amafaranga, ntabundi buvugi bakorerwa kuko ikibazo Thomas Cook ifite ni ubukungu bwifashe nabi.