October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gucikiriza amashuri siryo herezo ry’ubuzima: Menya ibyamamare 14 wafatiraho urugero

YASUWE 14 

 

Abantu benshi biyumvisha ko kuva mu ishuri cyangwa kutiga ari intandaro y’ubuzima bubi uba ugiye kuzabamo mu buzima usigaje kubaho ku isi, ibitaribyo habe na gato. Hari ingero z’abantu benshi batabashije kugira aho bageza amashuri ariko babaye intangarugero bakagira aho bigeza hakomeye haba muri Politiki, ubucuruzi, ubugeni ndetse n’ibindi byinshi.

Ibi ntabwo bigamije kukwereka ko kwiga bidafite akamaro kanini mu buzima, ahubwo ni ukukwereka ko n’abatabashije guhirwa no kwiga ngo bagire urwego rushimishije bageraho bashobora kugira aho bigeza kandi hakomeye.

Hano hari urutonde rw’ibihangange byabashije kwiyubakira ubuzima bukomeye nubwo batabashije kugera ku rwego rwo hejuru mu myigire nkuko babyifuzaga.

#14. Eddy Kenzo: Edrissa Musuza amazina ye bwite, ntabwo yarenze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aho yasubikiye amasomo ye mu ishuri ryisumbuye rya Lubiri(Lubiri Secondary School), gusa ubu urwego agezeho rurashimishije amaze kugera kuri byinshi. Afite agahigo ko kuba afite indirimbo zirebwa cyane mu gihugu cya Uganda aho nibura abantu miliyoni 227 bamaze kureba indirimbo ze, Niwe muhanzi wo muri Africa y’Uburasirazuba wibitseho BET Award n’ibindi byinshi yagiye atwara.

#13.Jack Dorsey: ni umwe mubashinze urubuga rwa Twitter yize muri Missouri University of Science and Technology arirukanwa yerekeza mu mujyi wa New York muri New York University naho ntibyamuhira kuko yavuyemo atayarangije. Gusa kuri ubu afite imitungo ibarirwa kuri Miliyari 4 z’amadolari.

#12. Gordon Wamavuno : Umwe mu baherwe 10 bambere bibitseho agatubutse mu gihugu cya Uganda, ntabwo arengeje amashuri ane yisumbuye aho nyuma yo kureka ishuri yahise yigira guhiga ifaranga bikamuhira. Yibitseho imitungo myinshi mu mujyi wa Kampala nka Spear Motors Limited icuruza imodoka zomu bwoko bwa Benz mu gihugu cya Uganda, Inyubako zikomeye cyane n’Amahoteli n’ibindi byinshi, umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 500 z’Amadolari.

#11. Brad Pitt: Uyu yize itangazamakuru muri University of Missouri gusa aza kuvamo adasoje kwiga, ubu ni umukinnyi wa Filime ukomeye cyane. Azwi muri Filime zamenyekanye cyane nka Mr. and Mrs. Smith(2013), Troy(2004), World

War Z(2013). Ni umugabo w’umugore nawe w’igihangange muri Cinema Angelina Jolie.

#10. Sheebah Karungi: Arazwi cyane mu bihugu bya Africa y’Uburasirazuba, yavuye mu ishuri ku myaka 15 gusa ubwo yari mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, yahise ajya mu itsinda ry’ababyinnyi ryitwaga Stingers muri 2005, aza kurivamo muri 2006 ajya muri Obsession. Yatwaye ibihembo nk’umuhanzi w’umwaka w’umugore muri Hipipo Music Awards ndetse na Zzina Awards, kugeza kuri ubu ari mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe cyane muri Africa y’uburasirazuba hose.

#9. Natasha Bedingfield: Uyu azwi cyane mu ndirimbo yakoranye na Sean Kingston yitwa Love Like This(Remix), ari ku mwanya wa 66 mu bahanzi b’abagore b’ibyamamare muri muzika b’ibihe byose.Yariviriyemo muri Kaminuza ya Greenwich(Greenwich University)

#8. Paul Allen: ni umwe mubagize uruhare mu ishingwa rya Microsoft yarivuyemo yiga muri Washington State University mu 1974 aribwo we na Bill Gates bahise bashinga Microsoft mu 1975. Ubwo yapfaga muri 2018 yari ari ku mwanya wa 44 ku rutonde rwa Forbes Magazina rw’abakire bambere ku isi n’umutungo ufite agaciro ka miliyari 21 z’amadolari.

#7. Lady Gaga:  Nawe arazwi cyane kubabashije gukurikirana umuziki, mu ndirimbo zagacishijeho nka Bad Romance, Alejandro, Judas n’izindi nyinshi. Yavuye mu ishuri arangije umwaka wambere gusa muri New York University.

#6. Oprah Winfrey: Oprah ni umwe mu bagore b’ikitegererezo bazwi cyane  ndetse banakunzwe cyane kuri iyi si, umwe mu birabura b’aba Biliyoneri ku rwego rw’isi. Yacikirije amashuri ye yiga muri Tennesse State University

#5. Steve Jobs: Yashinze Kompanyi Apple ikomeye cyane kuri iyi si ya none. Yavuye mu ishuri ageze muri Reed College. Yitabye imana muri 2011 ku myaka 56

#4. Idi Amin Dada: Yayoboye igihugu cya Uganda imyaka igera ku 9, ni umwe mu bayozi Uganda yagize batazibagirana mu mitwe ya benshi. Uyu we ibye ntabwo bisobanutse neza kuko ntabwo bizwi niba yarigeze akandagira mu ishuri kuko uretse n’ibyerekeye imyigire ye n’ayandi makuru amuvugaho usanga atamuvugaho byinshi ku buzima bwe nusanzwe kuko ubwo yayoboraga bitari byoroshye kumumenyaho byinshi gusa hari amakuru amwe avuga ko ashobora kuba yaragarukiye mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza kuko ubuzima bwe bwinshi yabumaze mu mirimo ya gisirikare.

#3. Abraham Lincoln: Yabaye Perezida wa 16 wa Leta zunze Ubumwe za America guhera mu 1861 kugeza 1865, yavuye mu ishuri mafite imyaka 12 gusa kugira ngo ajye afasha uko afasha ababyeyi be imirimo yo mu rugo ndetse no guhinga.

#2. Mark Zuckberg: Niwe washinze urubuga rwa Facebook, yaviriye mu ishuri muri Havard College. Ni umwe mu baherwe bambere isi ifite, Raporo ya Forbes 2016 yabariraga agaciro k’imitungo ye muri miliyari 45.1 z’amadolari.

#1. Bill Gates: Umuherwe wambere kurusha abandi isi yagize mu myaka 1996-2018 ukuyemo imyaka(2009, 2010,2011 na 2012)aho yari ari ku mwanya wa kabiri. Yafatanyije na Allen Paul mu gushinga Microsoft yavuye mu ishuri yiga muri kaminuza ya Havard(Havard University). Umutungo we ku rutonde rwa Forbes Magazine 2019 urabarirwa ku gaciro ka Miliyari 105 z’amadolari