October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Jean François Losciuto agarutse gutoza Rayon Sports

YASUWE 16 

Umubiligi Jean François Losciuto w’imyaka 47 ni we wongeye kugirwa umutoza mukuru wa Rayon Sports nyuma y’imyaka itanu yari amaze ayivuyemo.

Rayon Sports yari imaze hafi amezi abiri nta mutoza mukuru ifite nyuma y’isezera ry’Umunya-Brésil Roberto Gonçalves de Carmo ‘Robertinho’, mu kwezi gushize kwa Kanama.

Kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 21 Nzeri 2019 ni bwo biteganyijwe ko Rayon Sports yerekana uyu mutoza ndetse aranatoza umukino wa gicuti ihuramo na Etoile de l’Est, i Ngoma nk’uko FERWAFA yabyanditse.

Ubwo yari muri iyi kipe bwa mbere, Losciuto yatangiye akazi taliki ya 29 Kamena 2014, ayivamo amaze gutoza imikino 10 mbere y’uko yerekeza muri Burkina Faso mu ikipe ya ASFA-Yenenga.

Umukino we wa mbere muri Rayon sports, yatsinzwe na Police FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti ubwo aya makipe yombi yiteguraga CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali.

Mu mikino itanu Rayon Sports yakinnye muri iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame, yatsinzemo itatu inganya ibiri harimo uwo yasezerewemo n’abakeba, APR FC, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 muri ¼.

Uyu mugabo w’imyaka 47 ntiyongeye kwitwara neza kuko mu mikino ya gicuti yateguraga shampiyona yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-0, anganya na Etincelles FC y’i Rubavu 0-0 ndetse imusezerera kuri penaliti mu irushanwa ryari ryateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko mu Karere ka Rubavu.

Nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup, hashize amezi abiri gusa ari muri Rayon Sports, ni bwo yagiye muri Burkina Faso.

Muri Nyakanga 2015, ubwo Sunday Oliseh yagirwaga umutoza wa Nigeria asimbuye Stephen Keshi, yahisemo Losciuto bakoranye muri RCS Verviers nk’umwungiriza we, bazana mu Rwanda muri CHAN 2016.