October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya byinshi ku mutoza Javier Martinez Espinoza wagizwe umutoza wa Rayon Sport ndetse n’inshingano yahawe.

YASUWE 13 

 

Nyuma y’amakuru atizewe neza yari akomeje kugenda atangazwa n’abantu batandukanye kubera ko igisubizo ku mutoza ugomba gutoza Rayon Sport cyari cyagizwe ubwiru, aho abantu benshi bagendeye kubyo batekereza ndetse n’amakuru yari amaze iminsi atembera mubantu, ahenshi byari byatangiye kwemezwa ko umutoza Jean Francois Losciuto ariwe uhabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya Rayon Sport, byaje kugaragara ko byari bihabanye n’ukuri.

Nkuko byari byanatambutse hano kuri Rwandanews24 gusa bitizewe neza muri iyi nkuru [HANO] yari yabanje ndetse n’ahandi hatandukanye gusa bikaza guhakanwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sport bavuga ko atari we ahubwo bagomba gutegereza agatangazwa, byarangiye atangajwe ku mugaragaro ukuri kose kujya ahagaragara.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bumaze gutangaza ko umutoza wahawe akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sport ari umunya Mexique Javier Martinez Espinoza umwe mu batoza bagera kuri bane bari bakomeje kugarukwaho.

Javier Martinez Espinoza w’imyaka 47 yatoje amakipe menshi yo muri Amerika y’epfo, ndetse mumpera z’umwaka ushize nibwo yirukanwe mu ikipe ya Vipers FC amaze iminsi itarenga 143 gusa mu myaka y’imyaka 2 yari yahawe, bavuga ko ntahazaza heza bamubonamo kubera imyitwarire yagaragazaga bidaturutse ku mpamvu z’umusaruro yatangaga mu kibuga gusa ahubwo n’imyitwarire ye isanzwe.

Yamenyekanye atoza amakipe yo mu cyiciro cyambere iwabo muri Mexique nka Cruz Azul,Montrere na Pachuoi FC ndetse akaba yaranatoje ikipe ya Juventus Sports Club yo mu gihugu cya Nicaragua iherereye muri Amerika y’epfo n’ubundi.

Ubwo yatozaga Vipers

Taliki ya 6 Kanama nibwo Javier Martinez yasinye amasezerano yo gutoza ikipe Vipers FC yo mu gihugu cya Uganda aho yahise yirukanwa nyuma yo kubura itike y’amatsinda ya CAF Chamions League asezerewe mu majonjora y’ibanze atsinzwe n’ikipe yitwa CS Constantine yo muri Algeria,kandi byari biri mu nshingano yari yahawe.

Ibi hiyongereyeho imyitwarire bivugwa ko itari myiza yagaragazaga mu ikipe nibyo byatumye asezererwa, kuko ubusanzwe mu ikipe ya Vipers ntabwo yari asanzwe atanga umusaruro mubi kuko yari amaze imikino igera kuri 11 adatsindwa ndetse yahawe n’igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa cumi 2018 ubwo yatozaga Vipers.

Martinez ashyikirizwa igihembo

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa wa Rayon Sport Jean Paul Muvunyi, uyu mutoza yasinye amasezerano y’umwaka umwe ahabwa intego yo gusubiza igikombe cya Shampiyona iyi kipe.

Nyuma yo gusinya amasezerano, uyu mutoza mushya ndetse n’abayobozi ba Rayon Sport bahise berekeza mu karere ka Ngoma ari naho iyi kipe iri gukorera umwiherero bitegura imikino ya Shampiyona.

Biteganyijwe ko uyu mutoza araba ari ku mukino ikipe ya Rayon Sport irakina n’ikipe ya Etoile de l’Est yo mu cyiciro cya kabiri kuri Stiade nshya ya Ngoma.