October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Israël: Avigdor Liberman niwe uzakemura impaka hagati ya Netanyahu na Gantz

YASUWE 19 

Minisitiri w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu na Benny Gantz utavugwa rumwe n’ubutegetsi, nibo bari imbere mu majwi y’agateganyo amaze kubarurwa mu matora y’inteko inshingamategeko ya Isiraheri bakaba bose bafite imyanya 32 ku ijana na makumyabiri y’abadepite bagize inteko ishingamategeko ya Isiraheri, amajwi amaze kubarurwa arangana na mirongo icyenda na biri ku ijana (92%) y’amajwi yose, ibi bikaba bidaha amahirwe uruhande na rumwe yo gushyiraho guverinoma, kuko nta numwe wagize nibura imyanya 61 kugirango agire ubwiganze.

Muri Isiraheri ishyaka rigize ubwiganze mu nteko niryo ritanga minisitiri w’intebe nawe agashyiraho guverinoma ye, nkuko bisanzwe iyo hatagize ugira ubwiganze yitabaza amashyaka mato mato bagakora icyo bita coalition kugirango guverinoma iboneke, gusa ibi bikunda kugorana bitewe n’uruhande ishyaka rihagazeho, mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka Netanyahu yananiwe gushyiraho guveronoma kuko atagize ubwiganze mu nteko ishingamategeko
Icyo gihe yashoboraga kujya kureba Perezida akamusaba ko yashaka undi ushyiraho guverinoma ku bwumvikane n’ayandi mashyaka, ariko yahisemo gusesa inteko inshingamategeko kugirango yongere agerageze amahirwe, ikigaragara nuko bisa naho byamupfanye.

Netanyahu na Gantz

Gushyiraho Guverinoma biraza kuba ingorabahizi kugeza ubu nkuko bigaragazwa n’amanyajwi yavuye mu matora, Netanyahu n’amashyaka amushigikiye bafite imyanya 56, Gantz n’amashyaka amushyigikiye bafite imyanya 55 Liberman afite imyanya 9
Ibi bisobanuye ko umukandinda uzashyigikirwa na Liberman niwe uzayobora Guverinoma ya Isiraheri, kuko yaba Netanyahu yaba Gantz bose bashobora gushyiraho guverinoma mugihe babona ayandi mashyaka abashyigikiye cyane cyane mugihe Liberman yahitamo uruhande abogamiraho.

Avdgor Liberman

Liberman arashaka iki ? nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya Isiraheli, Liberman arifuza Leta ihuriweho n’amashyaka yose ari mugihugu n’ukuvuga guverinoma y’ubumwe, gusa akasaba ko Netanyahu atagomba kugaragara muri iyo guverinoma, ibi akabihuriraho na Gantz, ibintu Netanyahu atagomba kwemera na rimwe, aho kwemera ibi yahitamo kongera gusesa inteko

Kuki Netanyahu adakozwa kuva ku buyobozi bwa Guverinoma ya Israel ? Uyu minisitiri w’intebe watangiye politiki akiri muto cyane, akaba yaranabaye Minisitiri w’intebe ukiri muto ubwo yatorwaga bwa mbere mu 1996, aza gutsindwa amatora mu 1999, muri 2009 agaruka ari minisitiri w’intebe na none, araregwa ibyaha bya Ruswa n’indonke, mugihe yaba atakiri minisitiri w’intebe azakurikiranwa n’ubucamanza, mugihe yashobora kongera gushyiraho guverinoma akagumana umwanya we biravugwa ko hazatorwa itegeko rimuha ubudahangarwa bwo gukurikiranwa n’ubutabera.