October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikibazo cy’ubuke bw’udukingirizo mu Ruhango kiraza gukemuka gute?

YASUWE 104 

Abakora umwuga wo kwicuruza uzwi ku buraya bari mu ihuriro ry’abakora uyu mwuga rikorera mu mujyi wa karere ka Ruhango, bavuga ko umubare w’abakiriya babagana ukomeje kuba mwinshi kuruta uw’udukingirizo bahabwa n’ikibigo nderabuzi cya Ruhango n’icya Kigoma. Ni mu gihe bavugako hiyongera  n’ikibazo cyuko iyo twabashiranye bakajya  kutugura mu mabutiki (Boutiques) akore muri uyumujyi wa Ruhango nabwo hari igihe basanga twashize.

Uhagarariye ihuriro Indatwa rigizwe n’abakorera uburaya mu mujyi wa Ruhango ariko tutifuje ko amazina ye ashyirwa mu Itangazamakuru kubwo kurinda ubusugire bw’abamukomokaho,  mu kiganiro  kuri uyu wakabiri taliki ya 18 umwaka wa 2019, abakora uburaya n’abaryamana bahuje igitsina bagiranye n’abaganga bakorera ku bigo nderabuzima byo mu karere ka Ruhango, Inzego z’umutekano kurwego rw’akarere, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere, N’umuryango nyarwanda utari uwa leta (Ihorere Munyarwanda Organization) ugamije  kwita ku bantu bari  mubyago byo kuba bakwandura virusi itera Sida.

Ni ikibazo gikomeye gishobora kuduca ku bakiriya bacu kandi aribo dukuraho amaramuko. Gishobora kandi no kutuviramo kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina idakingiye″.

Akomeza agira Ati“Mugihe umukiriya aje ashaka ko dukorana imibonano mpuzabitsina agasanga nta gakingirizo mfite ndetse yajya cyangwa se njye najya kukagura mu mabutiki nkakabura sina mubwira ngo nagende nta muhaye icyo yaje ashaka kandi si nakora ikosa ryo kumusubizayo nziko ariho ndibukure ikintunga.

Dukeneye ko buri muntu tubana mu ihuriro ahabwa udukingirizo duhwanye n’umubare yifuza, kuko niwe uba uzi abakiriya yakira uko bangana ″

Kemirembe Ruth Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ruhango avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kuburyo byibura abakora umwuga w’uburaya bajya bahabwa umubare w’udukingirizo duhagije.

Kemirembe Ruth Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ruhango

Ati“Ikibazo cy’ubuke bw’udukingiriza duhabwa abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburya tumaze iminsi bakitugejejeho kandi twagikoreye ubuvugizi kurwego rudukuriye, ku buryo batazongera guhura n’iki kibazo, ″

Murwego rwogushakira igisubizo kirambye ikibazo kibura ry’udukingirizo mu mujyi wa Ruhango, Jule Mugisha umukozi w’umuryango nyarwanda utari uwa leta (Ihorere Munyarwanda Organization) ushinzwe gahunda y’ibiganiro  avuga ko uyu muryango uri gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’ubuzima bwuko mu karere   ka Ruhango hashyirwa utuzu abantu bajya gufatiraho udukingirizo ku buntu.

Jule Mugisha umukozi w’umuryango nyarwanda utari uwa leta (Ihorere Munyarwanda Organization

Ati“Ubu turi gukara ubuvugizi bwuko mu karere ka Ruhango hashyirwa utuzu abantu bazajya bafatiramo udukingirizo nta kiguzi, kandi twizeye ko mugihe gito biraza gukorwa, bityo abataka ko udukingirizo tubabana duke babe babonewe igisubizo kirambye ku kibazo bari bafite″

kugeza ubu nkuko  bitangazwa n’ubuyobozi bwa karere ka Ruhango hamwe N’imiryango nyarwanda itari iya leta igamije gufasha mubikorwa bitandukanye abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Abagore n’abakobwa bakorera uburaya mu mujyi wa Ruhango gusa bagera 320. Naho imibare y’abakorera uburaya mubindi bice bitandukanye byomuri aka karere yo ikaba itarashyirwa ahagaragara.

J.Bosco MBONYUMUGENZI rwandanews24.com/ mu karere ka Ruhango