October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Inshingano z’Ababyeyi kubana babo ntizigomba gushingira gusa ku kubajyana mu ishuli, ku bagaburira, kubambika, no kubavuza.

YASUWE 20 

Mukandayisaba Aloysia umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Busasamana akarere ka Nyanza.

Ati“Hari bamwe mu babyeyi usanga bagifite imyumvire yuko inshingano bafite kubana babo zirangirira gusa kubagaburira, kubambika no kubavuza. Naho kubijyanye no gufasha Abarimu gukurikirana abana mu masomo bakigira ba ntibindeba″.

Mukandayisaba Aloysia umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Busasamana

Uwitije Agathè na Banzubaze Zacharie ni bamwe mu babyeyi bo muri uyu murenge wa Busasamana baganiriye na rwandanews24.com. Nabo bavuga ko hari bamwe mu babyeyi koko usanga bita ku mirimo yo murugo, bakanayirekeramo abana, bityo umwanya wo gusubira mu masomo nti babashe kuwubona.

Ati “Hari ababyeyi usanga bafite imyumvire yuko umwa uvuye ku ishuli Agomba gukora imirimo yo murugo gusa, naho ibyo kumuha umwanya wo gusubira mu masomo ye, ku mufasha kuyasubiramo, kuba yamufasha gusoma nk’ibitabo, cyangwa se kwandika byo akigira nkaho bitamureba. Nyamara kandi aho ibihe bigeze umwana akwiye gufashwa mu masomo ye cyane cyane kumenya gusoma no kwandika″.

Uwitije Agathè
Banzubaze Zacharie

Zacharie avuga ko aho ibihe bigeze umwana akwiye gufashwa mu masomo ye cyane cyane kumenya gusoma no kwandika kuko bishobora gutuma yibeshaho aho yaba ari hose. 

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB Dr. Irene Ndayambaje avuga ko ababyeyi muri rusange basabwa kwibuka uruhare bafite mu myigire y’abana babo bityo mugihe abana bageze murugo ntibabe baterera iyo bakafasha gusubira mu masomo yabo.

Ati “Nkuko muri gahunda igihugu gifite, harimo gushishikariza abanyarwanda kumenya gusoma no kwandika haba kubakuze n’abakiri bato, ababyeyi nabo basabwa kujya baha umwanya abana babo wo gusubira mu masomo yabo ndeste bakibuka ko bafite n’inshingano zo kufasha kuyasubiramo″.

Gushishikariza ababyeyi bo mu murenge wa Busasamana akarere ka Nyanza gufasha abana babo kumenya gusoma no gusubira mu masomo baba bigishijwe ku ishuri. Bigarukwaho mugihe hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara ikibazo cy’abana bagera mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza batazi gusoma no kwandi ibiri ku rugero rwabo ndetse mu Rwanda hakaba hari kwizihiza ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika kuzasozwa tariki ya 30 Nzeri 2019. Aho Abanyarwanda bahamagarirwa kubyitaho no kubitoza abana mu mashuri no mu rugo.

J.Bosco Mbonyumugenzi rwandanews24.com/ Mu karere ka Nyanza.