October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Cristiano Ronaldo yasutse amarira kuri Televiziyo ubwo bamwerekaga amashusho y’ibyavuzwe na se atari azi-Amafoto

YASUWE 36 

Umukinnyi w’igihangange Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani yasutse amarira ubwo yerekwaga amashusho y’ibyavuzwe na papa we umubyara witabye imana atari yarigeze abona na rimwe.

Iyi vdeo yateye amarangamutima menshi Cristiano Ronaldo ni iya Jose Dinis Aveiro wahoze ari umusinzi yarabaswe n’inzoga wapfuye azize indwara y’umwijima ku myaka 52, aho igaragaza Aveiro ubyara Ronaldo avuga ku muhungu we(Ronaldo) byamuteye kumva bimurenze akazenga amarira mu maso kwihanga bikamunanira.

Yarize bikomeye

Ronaldo yagize ati:” Sinari narigeze mbona iyi video, sinigeze nyibona pe. Birarenze.”

Abajijwe niba atewe ishema n’ibyo se umubyara yamuvuzeho, Ronaldo yagize ati:” Cyane rwose

Ndakeka iki kiganiro cyari cyiza gusa sinari niteze kuza kurira. Gusa aya mashusho sinari narigeze nyabona, sinzi aho mwa… Ngomba gutwara aya mashusho nkereka umuryango wanjye.

Gusa ntabwo nzi papa ijana ku ijana.Yari umusinzi, sinigeze mvugana nawe nk’ikiganiro gisanzwe. Byari bigoye”

Dinis Aveiro yapfuye ubwo Cristino yari afite imyaka 20 gusa, ahomba kubona ibirori bikomeye by’umuhungu byose byabaye nyuma we atyo birimo guterura ibikombe byinshi bya Champions League, Ibihembo bya Ballon d’Or ndetse n’ibindi bihe bikomeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Ronaldo ubu umaze kugira imyaka 34 yakomeje agira ati:” Umuryango wose urabibona, Mama, Abavandimwe banjye, ndetse n’umuhungu wanjye, gusa Papa ntacyo yabonye kandi ni ukubera… ko yagiye hakiri kare.”

Ronaldo yanatangaje ko afite gahunda yo gukora ubukwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez umunsi umwe, gusa bitari ubu vuba.

Yagize ati:” Tuzabana umunsi umwe, ndabyizeye. Ni n’inzozi za mama cyane. None, umunsi umwe. Kuki bitaba se?”