October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Imiryango nyarwanda itari iya leta iratabariza Abahinzi bu rutoki

YASUWE 28 

Ibitoki byaheze mumurima nyuma yokubura isoko.

Mathias Habyarimana umukozi wa komisiyo yu butabera n’amahoro ya Kiliziya gatolika ukorera mu karere ka Nyanza ushinzwe gushyira mu bikorwa u mushinga iyi komisiyo iterwamo inkunga na USAID binyuze muri Trocare ugamije kongera uruhare rw’abahinzi n’abayobozi bo munzego zibanze mu gukurikirana no gushyira mu bikorwa gahunda zu buhinzi n’ingengo y’imali igenerwa ubuhinzi, na Mbonigaba theodose umukozi w’umuryango SDEA Iriba Ufasha abaturage kuva mu bukene binyuze mu kubafashiriza mumashyirahemwe baba barimo, Nibamwe mu bakozi bi miryango nyarwanda itari iya leta, Bavuga ko kuba abahinzi basigaye bazi uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubuhinzi. Mu karere ka Nyanza bigaragarira ku bahinzi burutoki cyane cyane bishingiye ku musaruro mwinshi bafite, ndetse hakaba hari ikibazo cy’uko nta soko bafite ba gurishaho umusaruro wabo.

Ibitoki byatangiye kunekera mu murima kubera kubura isoko

Ati “Abahinzi aho bageze ntabwo ari uguhinga bagamije kwihaza muburibwa gusa. Kuri basigaye bahinga bafite n’intego yo gusagurira amasoko kugirango babashe kubona amafaranga yokwifashisha mu bindi bikorwa by’iterambere. None aha mu karere ka Nyanza abahinzi burutoki bari kubona umusaruro ukabapfira ubusa kuko babuze aho bawugurisha, turasaba ubuyobozi bwa karere gushakira umuti iki kibazo kugirango abahinzi burutoki badakomeza kugwa mu gihombo″.

Umuyobozi wu buhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Nyanza Nzungize Augustave avuga ko ikibazo cy’umusaruro w’ibitoki utari kubonerwa isoko hari kurebwa uburyo cyabonerwa igisubizo.

Ati“Umusaruro w’ibitoki hano mu karere ka Nyanza nti wakabaye ubura isoko, kuko inganda 3 ziri muri aka karere zitunganya izoga ziva mu ibitoki nta bushobozi zifite bwo kugura umusaruro wose wo muri aka karere kuko usanga ku munsi Uruganda rumwe rudashobora gutunganya toni y’ibitoki. bivuze ko hari n’umuhinzi umwe Uruganda rudashobora kugurira umusaruro we wose kuko hari uba arengeje toni imwe yi bitoki.

Gusa ariko nka karere turi kuvugana na bafatanyabikorwa tubashishikariza gushora imali yabo mukubaka inganda nini zifite ubushobozi bwo kugura musaruro wose wi bitoki abahizi bo muri  karere kose beza″.

Avuga kandi ko hari gahunda yo gukangurira abahinzi burutoki gutara ibitoki byi mineke bakabigurisha n’abashaka imineke aho kugirango bikomeze kubapfira ubusa barindiriye ko bigurwa n’inganda zibyengamo inzoga.

Ikibazo cy’abahinzi b’urutoki badafite isoko ry’umusaruro wabo nti kivugwa gusa mu karere ka Nyanza, kuko muri uyu mwaka wa 2019 Abahinzi burutoki bo mu Murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, ndetse no mu karere ka Gisagara udasize n’akarere ka kamonyi nabo bavugaga ko umusaruro wabo wabuze isoko nyuma yuko ngo kubona inganda bawugemuraho biba bitoroshye.

Ibi bikaba bisaba ko mu turere duhingwamo cyane urutoki hakwiye gushyirwa inganda zifasha abahinzi kubona aho bagurisha umusaruro, kugirango abakora ubuhinzi bw’urutoki bubasha kubateza imbere uko bikwiye.

J.Bosco MBONYUMUGENZI rwandanews24.com/ Mu karere ka Nyanza