October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kidumu ntiyigeze yangirwa kwitabira igitaramo mu Rwanda nk’uko abivuga-Umujyi wa Kigali

YASUWE 8 

Umujyi wa Kigali urahakana ibyo Nimbona Jean Pierre wamamaye ku izina rya Kidum ni umuhanzi mpuzamahanga w’Umurundi ariko utuye muri Kenya. Uyu muri iyi minsi ari kugarukwaho mu nkuru z’ibinyamakuru binyuranye aho arimo  kuvuga ko yimwe uburenganzira bwo kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo mu Rwanda.

Mu kiganiro na BBC, Kidum yatangaje ko impamvu atazitabira igitaramo yari yatumiwemo mu mujyi wa Kigali ari uko yangiwe n’ubuyobozi bwabimenyesheje abari bamutumiye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yanyomoje aya makuru atangaza ko Kidum atigeze yangirwa kuririmba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pudence Rubingisa yagize ati “Ntago Umujyi wa Kigali wigeze wanga ko umuhanzi Kidumu aza gucurangira muri Kigali kuko ntabwo yigeze anabisaba. Niba hari gahunda afite yo kuza gucuranga, hari inzira bicamo akabisaba. Kugeza uyu munsi nta busabe bwe turabona.”

Ubuyobozi bwa Kigali Jazz Junction butangaza ko Kidum atakitabiriye iki gitaramo

Kidum yari ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction taliki ya 27 Nzeri 2019 ari kumwe n’abandi baririmbyi nka Johnny Drille wo muri Nigeria.

Mu butumwa abari bateguye iki gitaramo banditse bamenyesha abantu ko uyu muhanzi atakikitabiriye, ntaho bigeze bavuga ko ari umujyi wa Kigali wamubujije. Icyakora bavuga ko byatewe n’impamvu zitabaturutseho.

Banditse itangazo rigira riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera impamvu tudashobora kwirinda, ntabwo tuzaba turi kumwe na Kidum ku bagomba kuririmbira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba mu mpera z’uku kwezi. Tubasabye imbabazi kandi tuzirengera ingaruka ibi bishobora guteza. Twizeye kuzababona mu gitaramo.”

Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yanyomoje ibyatangajwe na Kidum