October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

ADEPR Gasave: Korali Abarinzi yakoze impanuka umwe ahita yitaba Imana

YASUWE 16 

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Nzeli 2019, Korali Abarinzi ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Kumukenke muri Paruwasi ya Gasave yakoze impanuka  umwe mu baririmbyi ahita yitaba Imana, ubwo iyi Korali  yerekeza mu ivugabutumwa mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

Amakuru agera kuri rwandanews24, aravuga ko ahagana saa munani z’amanywa aribwo Coaster yari itwaye aba baririmbyi yakoze impanuka, umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana.

Abantu 13 nibo bakomerekeye muri iyi mpanuka nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Imibereho myiza Mukangenzi Alphonsine yabitangaje, akaba yavuze ko inkomere zahise zijyanwa kwitabwaho kwa muganga.

Yagize ati “Ni byo umuntu umwe ni we wahise apfa, abandi 13 bakomeretse ndetse bamaze no kugera ku Bitaro bya Gitwe barimo barahabwa ubuvuzi bw’ibanze.’’

Mu baririmbyi bakomeretse bamwe muri bo bagize ibibazo by’ihungabana.