October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umwana yinjiranye gerenade mu ishuri mwarimu n’abanyeshuri bakwira imishwaro

YASUWE 20 

Abarimu n’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza bakwiriye imishwaro banashya ubwoba  bitabaza Police nyuma y’uko umwe mu banyeshuri yari yinjiye mu ishuri atwaye Gerenade mu ntoki kandi bigaragara ko nta n’ikibazo afite.

AFP  ivuga ko  uyu mwana yari amaze iminsi abitse iyi Gerenade nyuma y’uko yari yarayitoraguye mu nkengero z’ikigo cy’imyitozo cya Gisirikare cyitwa Rinkaby giherereye mu Majyepfo y’umujyi wa Kristianstad.

Bivugwa ko uyu mwana wiga mu kigo cy’ amashuri I Kristianstad mu gihugu cya Suwede, atari azi icyo afite kuko yanavuze ko yari azanye iyo Gerenade ku ishuri ngo yereke bagenzi be ikintu yatoye anamenye niba hari agaciro gifite.

Umuvugizi wa Police yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko igi kisasu cyahise kijya guturikirizwa ahabugenewe anongeraho ko ari amahirwe bagize kuko ngo atazi uko byari kugenda iyo kiza guturikana abana.