October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kenya: Idini ry’aba Rasta riremewe nta mpamvu yo kubabangamira

YASUWE 26 

Mu gihugu cya Kenya Idini ry’aba Rasta ryemewe nk’andi madini yose nkuko amategeko yahoo abyemeza ko buri wese yemerewe kujya mu idini ashaka akaba anemerewe gukora imigenzo yose idini rye rimwemerera, rero n’imigenzo yabo ngo igomba kubahwa.

Urukiko rukuru rwa Kenya rwategetse ko kuba umurasta ari idini nk’ayandi yose.

Iki cyemezo ni kimwe mu byo rwafashe mu rubanza ruregwamo umwana wirukanwe ku ishuri rya Olympian High School kubera imisatsi ye ya ‘dreadlocks’.

Mu kwezi kwa mbere, uyu munyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko yirukanwe ku ishuri ryisumbuye rya Olympic High School ryo ku murwa mukuru Nairobi, kubera ko yaje afite ‘dreadlocks’.

Ubuyobozi bw’ishuri bwavuze ko imisatsi nk’iyo itari mu byemewe nk’umwambaro w’ishuri.

Nkuko bivugwa n’ikinyamakuru The Star cy’aha muri Kenya, umucamanza Enoch Chacha Mwita yanzuye ko icyemezo cyo kwirukana uwo munyeshuri cyarenze ku biteganywa n’itegekonshinga kuko iyo misatsi isobanuye idini ry’uwo munyeshuri.

Se w’uwo mwana w’umukobwa ni we wari watanze ikirego mu rukiko, avuga ko abo mu muryango we bari mu idini ry’abarasta.

Uwo mukobwa ari mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye, ndetse amaze igihe asubiye ku ishuri nyuma yaho umucamanza yari yabaye ategetse ko aba asubiyeyo by’agateganyo, ko icyangombwa ari uko agirira isuku imisatsi ye kandi akayitegamo igitambaro neza.

Itegekonshinga rya Kenya rivuga ko abaturage b’iki gihugu bafite uburenganzira bwo kujya mu idini bashaka no kugira ibitekerezo bashaka.