October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umugabo yiyahuye nyuma yo gufata umugore we asambana n’umuturanyi

YASUWE 8 

Umugabo Ernest Kabaghe w’imyaka 28 y’amavuko wo mu karere ka Chitipa mu gihugu cya Malawi yafashe umugore we arimo gusambana n’undi mugabo baturanye ahita yiyahura arapfa.

Ibi byabaye mu mpere z’icyumweru gishize taliki 8 Nzeri 2019 nk’uko umuvugizi wa polisi mu karere ka Chitipa , Gladwell Simwaka yabyemeje.

Simwaka avuga ko mbere y’uko nyakwigendera yiyahura, umugore we n’uwo mugabo yabafatanye bari bajyanye kureba aho babyina imbyino yitwa Malipenga yo mu gihugu cya Malawi.

Ati:“Aho hantu,umugore yari yajyanyeyo n’undi mugabo mu buryo bw’ibanga. Umugabo we yarabakurkiye ubwo abagwa gitumo asanga barimo gusambana”.

Simwaka yakomeje avuga ko nyuma y’uko bombi bagera mu rugo, umugabo yabwiye umugore we ko atazongera kumubona ukundi mu buzima bwe.

Igitondo cyakurikiyeho umurambo wa Kabaghe bawubonye urimo kunagana mu giti kiri mu gashyamba kari hafi y’aho atuye. Bakiwubona bahise bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bawupimye basanga nyakwigendera yazize kwimanika mu kagozi umwuka ukabura agahita apfa nk’uko Malawi24 yabitangaje.

Nyakwigendera yapfuye asize abana 3 yari yarabyaranye n’ uwo mugore we.