October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubuhinde: Yafashwe yiyoberanyije yigize umusaza ashaka gufata indege yerekeza muri Amerika.

YASUWE 28 

Ku cyumweru gishize umugabo w’Umuhinde yafashwe yiyoberanyije yihinduye nk’umusaza w’imyaka 81 mu rwego rwo kugira ngo abashe gufata indege yerekezaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akoresheje ibyangombwa n’isura bihimbano birangira adahiriwe n’amanyanga ye.

Jayesh Patel

Umugabo witwa Jayesh Patel w’imyaka 32 ku cyumweru gishize yafatiwe ku kibuga cy’indege cyitwa Indira Gandhi International Airport giherereye mu mujyi wa New Delhi ho mu Buhinde aho yari yahinduye imisatsi  ayigira umweru ndetse anagerageza kwambara nk’umuntu ukuze cyane uri mu myaka adashobora kugenda neza yifashije.

Uku yari yihinduye Bwana Patel yabashije guca kubashinzwe umutekano bambere ndetse naho basuzumira ibyangombwa by’aberekeza mu mahanga yicaye mu kagare k’abatabasha kwigenza, gusa byarangiye bitamuhiriye kuko burya biba bigoye cyane ko washuka amaso y’abantu bose baba bari mu kazi ko kugenzura ku kibuga cy’indege.

Umuvugizi w’ikigo gishinzwe umutekano CISF aganira na CNN yagize ati:” Muby’ukuri ntabwo yari ameze neza neza nk’umuntu uri mu myaka 80, uruhu rwe rwari rumeze nk’urw’umuntu ukiri mutoya.”

Uko yakomeje anyura kubashinzwe umutekano batangiye kumushidikanyaho ubwo Patel yangaga ko bamusaka yitwaje ko ashaje cyane adashobora guhagarara.

Abajijwe ibimuranga Patel yatanze Pasiporo iriho izina rya Amrik Singh wavutse taliki yambere Gashyantare 1938 akavukira I Delhi.

Umuvugizi wa CISF yakomeje agira ati:” Uko yagaragaraga umurebeye inyuma ndetse n’uruhu rwe byari bihabanye cyane n’ibyumuntu ugaragara kuri Pasiporo”

Bwana Patel ahatwa ibibazo yemeye ko yageragezaga kwihindura umuntu ushaje cyane kandi ko na Pasiporo yakoreshaga Atari iya nyayo(Fake)