October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umurambo wa Robert Mugabe woherejwe muri Zimbabwe hataramenyekana aho azashyingurwa

YASUWE 56 

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Nzeli 2019, Umurambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wavanywe mu bitaro muri Singapore werekezwa muri Zimbabwe aho utegerejwe cyane.

Bwana Mugabe yapfuye kuwa gatanu taliki ya 6 Nzeli 2019 afite imyaka 95 y’amavuko. Yari amaze amezi ari mu bitaro muri iki gihugu aho yakunze kujya kwivuriza kenshi mu zabukuru ze.

Umurambo we wavanywe mu bitaro ujyanwa ku kibuga cy’indege uherekejwe n’abapolisi n’izindi modoka nyinshi.

Abantu amagana biteganyijwe ko bari bube bari ku kibuga cy’indege cya Harare uyu munsi, baje kwakira umurambo w’uyu mugabo wayoboye Zimbabwe imyaka 37.

Mugabe afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe

Amakuru dukesha  AFP aravuga ko umurambo we uzashyirwa mu Ngoro y’ Inteko ishingamategeko I Harare mu gihe cy’iminsi 2 kugira ngo abantu babashe kumusezeraho bwa nyuma.

Kugeza ubu ariko abo ku ruhande rwa leta n’abo mu muryango we ntibaremeranya aho Robert Mugabe azashyingurwa. Haracyaba inama zihuza imapande zombi.

Bwana Mugabe afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, umwanya we mu irimbi ry’intwari ry’igihugu urateganyijwe.

Gusa abo mu muryango we bivugwa ko mbere yo gupfa yababwiye ko yifuza kuzashyingurwa ku rugo rwe ruri kw’ivuko mu cyaro.

Bivugwa kandi ko Mugabe atifuje ko abamuhiritse ku butegetsi ari bo bazayobora imihango yo kumushyingura.