October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ngororero: Abakoze imirimo yo kubaka isoko bamaze imyaka itanu batarishyurwa

YASUWE 18 

Nyuma yo gukora nti bishyurwe bavuga ko biri kubagiraho ingaruka ziganjyemo kuba barabuze ubushobozi bwo kwishurira imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza ndetse imiryango yabo ikaba iri kurushaho kwibasirwa  n’ubukene bukabije.

Ngoboka Damien ati“Njye nakoraga ubuyede (Aide). Maze imyaka itanu rwiyemezamiro witwa Faida wadukoresheje mu mirimo yokubaka isoko rya birembo yaranze kunyishyura amafaranga ibihumbi 45000frw.  Umugore nawe kubera ubukene dufite murugo ntiyemera ko nakoze bakanga kumpemba, kwishyurira umuryango wanjye ubwisungane mukwivuza nabyo ni ikibazo, muri macye mfite ibibazo byinshi ndiguterwa n’uwo rwiyemeza mirimo wa twambuye″.

Ifoto ya Ngoboka Damien yerekana igipande kiriho imibyizi yakoze rwiyemezamirimo akanga kuyimuhembera.

Nabaringanira Clarisse Ati“Icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwa karere butwishyuriza uyu rwiyemezamirimo umwenda w’amafaranga aturimo kugirango tuyifashishe mu gukemura ibibazo  by’ubukene dufite bikomeje kutubera inzitizi yokubura uko twiteza imbere, ndetse nokubura uko twishyura imyenda ikubiyemo ibyokurya twafashe muma butiki (Boutique)  ubwo twari mukazi″.

Umuyobozi wa karere ka Ngororero NDAYAMBAJE Godefroid, avuga ko uyu rwiyemeza mirimo wambuye abaturage mu bisanzwe atari Inyangamugayo kuko yaje gutoroka atarangije n’imirimo yo kubaka iri soko ryabirembo.

Avuga kandi ko kuba hashize igihe cy’imyaka itanu yose akarere katarishyuriza abaturage bose amafara uyu rwiyemezamirimo abarimo byaturutse ku mpamvu zuko mu kwishyuriza abaturage bose imyenda uyu rwiyemezamirimo yarabafitiye, aba bo yahakanaga ko atigeze abakoreshe, ndetse nabo ngo bakaba nta byangombwa bari bafite bigaragaza ko yabakoresheje.

Ati“ Ngenaje mukazi nsanga icyo kibazo gihari, Icyakora murwego rwo kurengera inyungu za baturage tureberera, twasabye abo baturage batarishurwa n’uwo rwiyemezamirimo wabakoresheje akabambura ko bajya gushaka ibyangombwa bigaragaza ko yabakoresheje koko,  Hanyuma nibamara kubikusanya bakabituzanira turabizeza ko amafaranga yabo tuzayabishyuriza kandi bazayabona″.

Hagendewe kukibazo cyuko hirya nohino mugihugu hakomeza kugaragara barwiyemezamirimo bakoresha abaturage nyuma bakabambura ku italiki 5 werurwe 2018, Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinga w’Itegeko rivuguruye rizagena iby’umurimo mu Rwanda.

Iri tegeko rikaba rizakemura birambye iki kibazo Nk’uko Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ufite mu nshingano Umurimo yabitangarije imbere y’inteko. Aha akaba yaravuze ko mu itegeko rivuguruye Rwiyemezamirimo azajya yishyurwa n’abamuhaye isoko ari uko amaze kugaragaza ko nawe yahembye abo yakoresheje. Bitabaye ibyo nawe ntazajya yishyurwa.

Ni mu gihe kandi iyi ngingo izareba inzego za Leta hamwe n’inzego zigenga aho urwego ruzajya rubirengaho ruzajya rwirengera ingaruka, kuko arirwo ruzajya rwishyura abo bakozi, igihe baramutse bambuwe na rwiyemezamirimo.

J.Bosco MBONYUMUGENZI rwandanews24.com/Mukarere ka Ngororero Mu murenge wa Sovu