October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Reba ibaruwa Nyirubutungane Papa Francis yandikiye Yoweli Museveni

YASUWE 16 

Kuri uyu wambere mu masaha y’igicamunsi nibwo Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje amagambo akubiye mu ibaruwa ntoya yandikiwe na Papa Francis.

Ku rukuta rwe Twitter mu magambo aherekeje iyo baruwa Museveni yagize ati:” Nakiriye ubutumwa buturutse kwa Nyirubutungane Papa Francis. Mwakoze. Ku masengesho yanyu, ibyiza mutwifuriza n’imigisha kuri Uganda ndetse n’abaturage bayo. Ushoborabyose akomeze kugendana namwe ndetse anabigaragarize mubyo mukora byose.”

Iyi baruwa ntoya Papa Francis yageneye Museveni ndetse n’abaturage ba Uganda muri rusange yanditse mu rurimi rw’icyongereza iragira iti:” Kuri Yoweri Museveni Perezida w’igihugu cy’Ubugande.

Nkuko nanyuze hejuru y’igihugu cyanyu mu nzira yanjye ubwo nerekezaga muri Mozambique,Madagascar, na Mauritius. Nohereje iyi ndamukanyo kuri wowe nyiricyubahiro ndetse n’abaturage bawe, nifashishije amasengesho yanjye mugire amahoro n’ubusabane

Umugisha mwinshi ugere kuri buri wese.

Murakoze.

Iyi baruwa bigaragara ko yanditswe kuwa gatatu taliki ya 4 Nzeri 2019.

Kuri uyu wambere nibwo Papa Francis arasoza urugendo yari yagiriye muri Africa mu bihugu bitatu Mozambique, Madagascar na Mauritius.

Papa Francis i Antananarivo kwa Andry Rajoelina uyobora Madagascar

Uru rugendo ararusoreza muri Mauritius aho ari kuri uyu munsi yahuye n’abaturage bagera ku bihumbi 100, aha bakaba baherukaga uruzinduko rwa Papa ubwo basurwaga na Papa Yohana wa II mu 1989.

Papa Francis muri Mauritius

Mbere yo kuza muri Mauritius yabanje kuyobora Misa yabereye mu Murwa mukuru wa Madagascar akomereza muri Mozambique uruzinduko rwe  rwari rugenewe ibi bihugu bitatu akaba agomba kurusoreza muri Mauritius