October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Elon Musk yavumbuye ko hari ibihugu bibiri bifite amabendera asa, gusa si ibi bihugu bibiri byonyine. Menya n’ibindi

YASUWE 14 

Kuri uyu wa mbere nibwo Umunyemari akababa n’umuyobozi mukuru wa Tesla Elon Musk yaje kuvumbura ndetse akanabitangaza abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ko ibihugu bibiri bibarizwa ku migabane itandukanye aribyo Chad na Romania bifite amabendera asa neza ibara ku rindi ndetse n’uburyo akurikiranye.

Elon Musk yagize ati:” Kuki abantu benshi batari kuvuga kuri  ibi” yerekana amabendera abiri asa, Irya Romania n’irya Chad.

Hari ibihugu bisanzwe bizwi ko bifite amabendera yenda gusa aho usanga hari akantu gatoya cyane atandukaniyeho cyangwa bitandukaniye ku rukurikirane rw’amabara cyangwa se utundi tumenyetso twongerewemo kugira ngo hirindwe ko amabendera asa neza neza kandi ibihugu bitandukanye.

Nubwo Elon Musk yabibonye kuriya hari ibihugu byinshi bitandukanye bifite amabendera asa, gusa akarusho kari mubyo Eulon Mask yabonye nuko ibi bihugu bibiri byo bifite amabendera asa neza neza kuburyo nta kintu na kimwe wabona cyo kuyatandukanya aho wayabona hose.

Gusa nubwo aya mabendera asa ibara ku rindi n’uburyo akurikiranye biratangaje birumvikana gusa hagendewe ku mico y’ibihugu ndetse n’ubusobanuro bw’aya mabara yakoreshejwe muri aya mabendera, Impamvu ibibihugu bihuriye kuri aya mabara ndetse n’amabendera akoze kimwe irahabanye mu busobanuro bw’amabara ndetse n’amateka.

Gutya ari kumwe ntiwapfa kuyatandukanya byoroshye

Muby’ukuri bivugwa ko wenda witegereje neza ushobora gusanga ubwiganze bwa buri bara muri aya mabendera butangana neza gusa urebye amabara abigize arasa neza ibara ku rindi.

Chad na Romania ni ibihugu bibiri biherereye ku migabane itandukanye bitanafite amateka agaragara bihuriyeho ndetse n’imibanire itagiye kure kuko ibi bihugu nta na ama Ambassade bifitanye hagati yabyo ngo wenda bifitanye umubano wihariye. Ibendera rya Romania riruta irya Chad nibura imyaka igera ku ijana kuko niryo ryabayeho mbere.

Nkuko bigaragara muri Britannica, mu ibendera rya Chad hariya hari ubururu hahoze icyatsi gusa iri bara riza guhindurwa kugira ngo batagira ibendera rimwe na Mali, n’ubwo n’irya Mali ryenda gusa n’irya Senegal naryo risa hafi n’irya Guinea.

Ubusanzwe uretse ibi bihugu bifite amabendera asa neza, hari ibindi bihugu byinshi ku isi bifite amabendera agizwe n’amabara asa, ugasanga ikibitandukanyije ari uburyo amabara akurikiranye cyangwa bamwe baragiye bongeramo akantu kabitandukanya.

Muri make ibendera rya Chad ryambere ryakozwe ryari rigizwe n’amabara: Icyatsi, umuhondo, n’umutuku aho ryasaga neza neza nk’irya MALI bafata icyemezo cyo gusimbuza icyatsi ubururu kugira ngo bitandukane, rihita risa n’irya Romania.

MALI
SENEGAL
GUINEA

Iri bendera rya Mali banze ko bagira amabara asa naryo risa nk’irya Senegal bitandukaniye ku nyenyeri y’icyatsi irimo, irya Guinea naryo bitandukanira ku rukurikirane rw’amabara gusa amabara arasa.

Indonesia na Polonye nabyo amabara aras: Umweru n’umutuku,  gusa atandukanyijwe n’uko akurikirana.

INDONESIA
POLONYE

Ireland na Cote d’Ivoire nabo nabo bafite amabendera yenda gusa.

Cote d’ivoir
IRELAND

Equateur, Colombia ndetse na Venezuela nabyo bifite amabendera agizwe n’amabara amwe bitandukanywa gusa n’ibimenyetso byagiye byongerwamo ariko byo bikomoka ku mateka bihuriyeho yo kuba byose ari ibihugu bigize icyitwa Gran Colombia.

Colombia
Equateur
Venezuela

Tubibutse ko ushobora kubona ibihugu bifite amabendera arimo amabara asa gusa ubusobanuro buba buhabanye cyane uko byagenda kose.