October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubufaransa: Kwica abagore bimaze gufata indi ntera

YASUWE 12 

Taliki ya 1 Nzeli 2019 abaturage b’ahitwa i Cagnes sur Mer mu majyaruguru y’Ubufaransa babonye ikirenge cy’umuntu kiri hejuru y’imyanda.

Wari umubiri w’umugore wishwe amaze gukorerwa iyicarubozo. Umugabo we ahakana kumwica.

Yitwa Salomé afite imyaka 21, ubu ashobora kuba agize umugore wa 100 wishwe muri uyu mwaka mu Bufaransa mu byo bita ‘femicide’ – ubwicanyi abagore bakorerwa n’abagabo cyangwa abo babana nk’abagabo cyangwa bene wabo.

Ubwicanyi nk’ubu ku bagore si ubwa none kandi si ubwo mu Bufaransa gusa, igitabo cy’ibarurishamibare mu Rwanda cya 2018 kivuga ko abagera kuri 37 bishwe n’abo bashakanye.

Mu Bufaransa, umunsi umwe mbere y’uko Salomé aboneka, umukecuru w’imyaka 92 yari yakubiswe n’umugabo w’imyaka 94 kugeza apfuye.

Hashize amasaha, ubutegetsi bw’Ubufaransa bwatangaje ingamba zikomeye zo kurengera abagore ku rugomo bakorerwa. Ibindi bihugu by’iburayi nabyo bisanzwe bifite amategeko akarishye kuri iki cyaha kitagira imipaka n’ikiciro cy’abantu.

Perezida Emmanuel Macron yatangije umurongo wa telephone wihariye wo gutanga amakuru kuri ibi byaha, amaze kumva bamwe bamuhamagara nibwo yamenye ukuri kw’ibiriho.

Umugore umwe umaze imyaka ibarirwa mu binyacumi ahohoterwa n’umugabo we gito yaje kugira ubutwari bwo kumuta. Yasabye polisi kumuherekeza akajya gufata bimwe mu bye ariko umupolisi aranga, avuga ko akeneye urwandiko rw’ubutabera ngo abikore.

Yaribeshyaga, gusa uyu murongo wa telephone wa Macron nawe ntabwo ari urwego rw’amategeko, wohereza usabye ubufasha ku itsinda rindi rifasha.

Perezida Macron ibi ntiyari abizi, arabaza ukoresha uyu murongo mu izina rye niba ibi bibaho, undi ati: “Bibaho, kenshi ahubwo”.

Ubwicanyi bwo mu ngo bukorerwa kenshi abagore bukozwe n’abagabo babo cyangwa abo babana nk’abagabo babo. Imibare iheruka yerekana ko mu Bufaransa ariho iri hejuru cyane mu Burayi.

Viviana Waisman wo mu muryango Women’s Link Worldwide asobanura ko ihohoterwa rikorerwa abagore atari ikintu cyo gushyira mu mibare gusa.

Agira ati: “Ihohoterwa ku bagore ni ikintu ndengamipaka, kandi kitagira urwego rw’abantu runaka gisiga. Kibasira abagore n’abakobwa mu miryango yose, kenshi kandi ntabwo kivugwa, nticyashyirwa mu mibare”.

Igitabo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda (statistical year book) cya 2018 kivuga ko mu 2016 abantu 47 bishwe n’abo bashakanye, naho mu 2017 hishwe 37, iyo ni imibare y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iperereza ku byaha.

Ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo mu Rwanda no mu Burundi ni ibibazo byugarije imiryango myinshi nk’uko imiryango inyuranye itegamiye kuri za Leta yagiye ibigaragaza.

Kimwe n’ahandi, ibarurishamibare rishobora kutavuga ukuri kose, ariko mu Burayi Romania na Ireland ya ruguru bafite ikibazo.

Ubwicanyi ku bagore muri ibi bihugu naho buravugwa cyane, mu 2017 umugore witwa Connie Leonard muri Ireland yishwe n’uwari umugabo we imbere y’abana be, ndetse nabo arabakomeretsa.  Umwaka ushize mu Burundi. Umupolisi witwa Nduwimana Prime yishe umugore we amurashe akomeretsa n’uruhinja yari ahetse, uyu yakatiwe igifungo cya burundu.

Bitandukanye n’ahandi, Ireland ya ruguru ntabwo igira igihano ku “kwibasira” uwo mubana cyangwa mwashakanye.

‘Umuryango uracyashyira ikosa ku mugore’

Finland, ifatwa nk’igihugu giteye imbere cyane mu buringanire bw’ibitsina byombi, nayo iri mu bihugu bifite umubare munini w’abagore bicirwa mu ngo n’abo babana.

Paivi Naskali umuhanga mu nyigisho z’uburinganire muri kaminuza ya Lapland muri Finalnd avuga ko amategeko yo muri ibi bihugu arengara abagore muri rubanda ariko atabarengera mu rugo.

Modesta Kairyte wo mu kigo gifasha abagore bahohotewe muri Lithuania avuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore rihita rishakirwa igisobanuro mu myitwarire.

Ati: “Sosiyete iracyahita ishyira ikibazo ku mugore. Ni ikintu giteye isoni gikomeje”.

Umugore wahohotewe aranengwa ngo kuki atahunze mbere uwo babana yarabonaga ko amuhohotera.

Yanahunga mbere y’ihohoterwa kandi akanengwa ngo yananiwe kubaka nk’uko Modesta abivuga.

Avuga ko hakiri imyumvire ikwiriye muri rubanda ko byaba byiza umugore yihanganye akaguma aho kuko ari byiza ku bana.

Modesta agira ati: “Nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko abana babaho mu rugo ruhoramo uhohoterwa bibagiraho ingaruka mbi cyane ku buzima bwabo bwose”.

Umuhigo mu kwica no kurengera muri Espagne

Espagne ikunda gufatwa nk’urugero mu Burayi mu gushyiraho amategeko akarishya agamije kurengera abagore ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu 2004, iki gihugu cyatoye itegeko rishyiraho urukiko rwihariye rw’iri hohoterwa n’ingengo y’imari yihariye yo gufasha abahohotewe.

Ariko mu kwezi kwa gatandatu muri Espagne habaruwe umugore ugira uw’1000 wishwe kuva batangira kubarira bene ubu bwicanyi mu 2003.

Beatriz Arroyo w’imyaka 29, mu kwa gatandatu yahisemo gutandukana n’umukunzi we ngo atangire ubuzima bwe.

Yagiye kuba mu igorofa rya gatanu muri ‘appartment’ mu mujyi wa Valencia, uyu mukunzi we yamusanzeyo aramuniga aramwica, bucyeye nawe asimbuka muri iryo gorofa ariyahura.

Beatriz niwe wari ubaye umugore w’1000 wishwe byahise bitera abagore benshi kwigaragambya ndetse bijya mu mateka bise ‘machista’.

Raporo ivuga ko muri aba bagore 1000 bamaze kwicwa mu myaka 16 ishize, 607 bishwe n’abagabo babo, 225 bishwe n’abo bahoze babana, 168 bari mu nzira za gatanya(divorce).

Iruhande rw’amategeko n’urukiko rwihariye, imibare y’abagore bamaze kwicwa muri Espagne kugeza ubu muri uyu mwaka irenze inshuro ebyiri abishwe mu 2018.

Harimo gukorwa iki? Hakorwa iki?

Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Edouard Philippe muri iki cyumweru yatangaje ko hatanzwe miliyoni zitanu z’ama euro yo guhashya ubwicanyi ku bagore, ko ubutegetsi buzatanga inzu 1000 zo gucumbikira abakorewe cyangwa abashobora gukorerwa ihohoterwa.

‘Stations’ 400 za polisi nazo ngo zizakorerwa igenzura ry’uko zakurikiranye ibibazo nk’ibi.

Mu Rwanda hashyizweho umurongo wihariye wa polisi wo gutabaza ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina(3512), hashyizweho kandi ikigo gishamikiye kuri polisi cyo gufasha abakorewe ihohoterwa n’abashobora kurikorerwa (Isange One Stop Center).

Mu Bufaransa hagiye gushyirwaho akuma ko kwambika umuntu ukekwaho kuba yahohotera umugore runaka kagatuma adashobora kwegera uwo mugore.

Inkiko nazo zigiye kujya zibuza abagabo gusura abana mu gihe bahohoteye ba nyina.

Umurongo wo guhamagara Perezida Macron kuri iki kibazo warishimiwe cyane ubwo watangizwaga. TV France ivuga ko ku munsi uyu mugorongo (3919) uhamagarwaho inshuro hagati ya 200 na 300.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore ariko ivuga ko hakiri byinshi bikenewe gukorwa.

Madamu Modesta Kairyte avuga ko ihohoterwa rigaragara ryo ku mubiri ari naryo rivugwa, ari umusaruro uva ku ihohoterwa rimaze igihe kinini ryo mu mutwe no mu bukungu.

Avuga ko icyakorwa ari uko abantu batangira kwigishwa bakiri abana imibanire mu kubahana n’ubworoherane n’abo badahuje igitsina nk’uko BBC yabyanditse.