October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Zimbabwe: Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe imyaka 37 yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko.

YASUWE 51 

Umusaza Robert Gabriel Mugabe wayoboye Zimbabwe imyaka igera kuri 37 yapfiriye mu bitaro byo muri Singapore aho yari ari kuvurirwa.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru LinkedIn urupfu ry’uyu musaza rwatangajwe n’abo mu muryango we, gusa amagambo yakoreshejwe n’uwahoze ari umuvugizi we Onathan Moyo ku rubuga rwe rwa Twitter nayo yacaga amarenga kuburyo byagaragaraga ko hari icyabaye kidasanzwe ku Zimbabwe, yagize ati:”Igicu kirabuditse hejuru ya Zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduhaye, Imana yisubije, Izina ry’Imana nirishimwe”.

Robert Mugabe ufatwa nkimwe mu ntwari za Africa mu guharanira ubwigenge niwe washinze ishyaka rya Zanu-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, afatwa nk’intwari y’iki gihugu, nubwo yahiritswe ku butegetsi muri 2017 n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda, gusa n’ubundi yari agifite abakunzi benshi mu gihugu kuko nubwo wenda abantu batabyumva kimwe, yakoze byinshi kandi byiza kuri Zimbabwe ndetse no kuri Africa muri rusange.

Mu minsi yashize nibwo uwamusimbuye ku butegetsi Emmerson Mnangangwa yatangaje ko umusaza Robert Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri Singapore avuga ko ari koroherwa ashobora no kuva mu bitaro vuba.

Mugabe yamenyekanye cyane ku isi kubera umutima ukomeye yagiye agaragagaza mu mikorere ndetse no mivugire adategwa mu kuvuga icyo abona ku mibereho ya Africa, uko ifatwa ndetse nuko we yifuzaga ko yakabaye imeze. Yamenyekanye cyane kandi kubera imyaka myinshi yayoboye iki gihugu cya Zimbabwe igera kuri 37, aho yaranzwe no guharanira ikitwa ukwishyira ukizana kwa Zimbabwe byagiye birangwa no kumenesha abazungu mubyo bari batunze ndetse no kuvuga imbwirwaruhame zumvikanisha ko nta kamaro abazungu bafite muri Zimbabwe.

Ibihe bya byuma by’ubutegetsi byaramugoye cyane kuko ubukungu bwa Zimbabwe bwaguye mu buryo butigeze bubaho mbere, ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro inshuro zirenga miliyoni 100,bigaragara ko ibintu bitangiye ku mugora.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze Robert Mugabe:

Robert Mugabe yavutse mu cyahoze ari Rhodesia tariki 21 z’ukwa kabiri 1924 yiga mu mashuri ya kiliziya gatolika aba umwalimu. Yize muri kaminuza ya Fort Hare muri Afurika y’epfo nyuma ajya kwigisha muri Ghana, aho yafashe ibitekerezo by’ubwigenge bya Kwame Nkrumah, anahashakira umugore we wa mbere Sally.

Mu 1964 ari muri Rhodesia, yise guverinomana y’abazungu ‘cowboys’, yarafashwe afungwa imyaka irenga 10 nta rubanza. Umwana we w’umuhungu yapfuye afunze yangirwa no kujya kumushyingura.

Mu 1973 nubwo yari agifunze, yatorewe kuyobora ishyaka Zanu, arekuwe yahise ajya muri Mozambique atangiza intambara kuri Rhodesia.

Mu 1976 yavugiye i Londres ko igusibuzo cyonyine cyo guha ubwigenge bwa Zimbabwe ari imbunda.

Mu 1979 batangaje ubwigenge, Rhodesia yitwa Zimbabwe, mu 1980 haba amatora arayatsinda aba minisitiri w’intebe.

Yavuguruye ubukungu bwa Zimbabwe bushingira ku buhinzi n’uburezi.

Hagati mu myaka ya 1980 yashinzwe ubwicanyi bw’ibihumbi by’abo mu bwoko bwa Ndebele bashinjwaga gushyigikira Joshua Nkomo wamurwanyaga.

Mu 1987 yavanyeho umwanya wa minisitiri w’Intebe aba Perezida, mu 1996 yatorewe manda ya gatatu.

Muri uyu mwaka yarongoye Grace Marufu nyuma y’uko umugore we wa mbere yishwe na Cancer, bashakanye ariko n’ubundi bamaze kubyarana kabiri, umwana wabo wa gatatu yavutse Mugabe afite imyaka 73.

Mu 2000 yugarijwe cyane n’ishyaka MDC ritavuga rumwe nawe rya Morgan Tsvangirai.

Yavuze amagambo kugeza nanubu abantu benshi bagikoresha rimwe na rimwe mu gutebya, gusa amenshi muriyo usanga ari amagambo y’ubwenge afite byinshi yigisha ku bayakoresha.

Tumwifurije iruhuko ridashira.