October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tiwa Savage, Burna Boy, Chipolopolo bahagaritse gahunda zabo: Ibikorwa by’urugomo biri kubera muri Africa y’epfo bitangiye kuyikura amata ku munwa.

YASUWE 25 

Nyuma y’iminsi igera kuri ibiri mu gihugu cya Africa y’epfo hatangiye ibikorwa by’urugomo byibasira cyane cyane abimukira ndetse n’abandi banyamahanga bakorera ku butaka bwa Africa y’epfo, ibikorwa byinshi by’ingenzi kandi binafite inyungu byari biteganyijwe kuhakorerwa na bamwe mu batuye mu bindi bihugu bya Africa byatangiye guhagarikwa kimwe ku kindi.
Kuri uyu munsi taliki ya 4 Nzeri 2019 nibwo abahanzi bo muri Nigeria Burna Boy na Tiwa Savage bemeje ko gahunda zabo muri Africa y’epfo zihagaze, aho Burna Boy yahise atangaza ko nta bikorwa azongera gukorera ku butaka bwa Afrca y’epfo ndetse na Tiwa Savage ahita yemeza ko igitaramo yagombaga kuhakorera gisubitswe.

Burna Boy waherukaga muri Africa y’epfo muri 2017 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twutter yatangaje ko nta bikorwa azongera gupanga gukorera muri Africa y’epfo mugihe batari bisubiraho.


Tiwa savage nawe yari ahafite igitaramo mu minsi iri imbere yavuze ko ibiri kuba muri Africa y’epfo bikabije kandi ntawakwishora ahantu hari kumeneka amaraso.

Mu gihe gito cyakurikiyeho nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Zambia bahise batangaza ko umukino wa Gicuti ikipe y’igihugu Chipolopolo yagombaga kuzakina na Bafana Bafana ya Africa y’epfo usubitswe igihe kitazwi mu gihe ibikorwa nk’ibi bigikomeje, ndetse n’abatwara imodoka nini zerekeza mu Africa y’epfo bagirwa inama yo kuba bahagaritse ingendo bakoreraga yo kugeza umutekano ugarutse.

Ibi bikorwa bimaze gufata indi ntera kuko ababikora bari guhera ruhande ikitwa icy’umunyamahanga cyose basahura, bangiza ndetse banatwika imodoka intoya n’inini, batangira abantu mu mihanda, kugeza kuri ubu amakuru aratangaza ko hamaze gupfa abantu bagera kuri 5.

Uhereye kuri Perezida Cyril Ramaphosa w’iki gihugu, ibindi bihugu ndetse n’indi miryango mpuzamahanga bakomeje kwamagana bivuye inyuma ibi bikorwa bigayitse biri gukorerwa aba baturage.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yohereje intuma muri Africa y’epfo mu buryo bwo kwerekana akababaro atewe n’ibiri gukorerwa abaturage ba Nigeria ndetse n’abandi bari guhohoterwa muri kiriya gihugu.

Tiwa Savage wagombaga kuzaririmba mu gitaramo cy’isabukuru ya DSTV giteganyijwe taliki ya 21 Nzeri 2019 na Burna Boy bagaragaje akabari ku mutima ku bikorwa biri kubera muri kiriya gihugu aho bose bahuriye kukuba biriya bikorwa birimo ubumuntu buke kandi bigayitse bidahuye n’ibyifuzo byabo kuko bibangamira abaturage ari nabo bafana babo.

Abandi bahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Africa nabo bakomeje kugenga batanga ubutumwa bunenga abakora biriya bikorwa ndetse banasaba ababasha kubumvira bari kubyivangamo gutekereza neza bakabireka kuko bigayitse cyane.