October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Africa y’epfo: Ibikorwa by’urugomo no gusahurwa ku banyamahanga bikomeje gufata indi ntera

YASUWE 63 

Kuwa mbere taliki ya 2 Nzeri 2019 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Nigeria yatangaje ko ababajwe n’ibiri gukorerwa abanya Nigeria muri Africa y’epfo anavuga ko inzego zishinzwe umutekano muri Africa y’epfo ntacyo zimaze kubwo kurebera abantu bahohoterwa banasahurwa ibyabo.

Umubare munini w’abanya Africa y’epfo mu mujyi wa Johannesburg biriwe basahura amaduka ndetse banatwara ibyitwaga ko ari iby’abimukira n’abanyamahanga.

Polisi yagerageje uko ishoboye ngo irebe ko yananiza aba basahuraga, ikoresha ibyuka biryana mu maso, amasasu ya plastic ndetse n’ibiturika bikanga abantu, Leta ya Africa y’epfo ikaba yatangaje  ko haraye hafashwe abasaga 90 abandi bagateshwa bagahunga.

Ibi bikorwa byo gusahura byatangiriye mu gace k’ubucuruzi ka Jeppeston bikomeza bikwirakwira n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Johannesburg.

Uyu munsi taliki 3 Nzeri 2019  nabwo hongeye kugaragara ibikorwa nk’ibi mu gace ka Alexandra gaherereye mu birometero bike uvuye mu gace gakungahaye cyane mu bijyanye n’ubucuruzi mu Africa kitwa Sandton .

Ibi abanya Africa y’epfo bakaba bari kubikora bavuga ko bashaka kwirukana abanyamahanga kuko ngo batuma akazi kabura muri Africa y’epfo.

Umucuruzi ukomoka muri Bangladesh ukorera muri Africa y’epfo aganira na AFP yagize ati:”Batwitse ibintu byose, amafaranga yanjye yose yagiye. Icyakora Leta ya Africa y’epfo nibasha kunyishyurira itike y’indege nditahira nisubirire Banglasesh.”

Yanatangarije AFP ko n’ubusanzwe n’iduka rye ryakundaga guterwa buri hagati y’amezi atatu n’atandatu.

Ubuyobozi bwatangaje ko hari n’ibindi bikorwa byagiye bigenda biba byo gutangira imodoka bigaragara ko ari iz’abanyamahanga mu gace k’amajyepfo ya KwaZulu-Natal, aha naho hakaba hafashwe abagera kuri 20 aho ubu abo bimaze gutangazwa ko bafashwe bagera ku 110.

Imodoka ku mihanda ziri gutwikwa

Kugeza kuri ubu Africa y’epfo niko gace gakunze kwimukirwamo n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi bakunze kuva mu gice cya Africa y’amajyepfo aho abenshi baturuka cyane cyane mu bihugu by’abaturanyi  nka Lesotho,Mozambique, Zimbabwe bajyanwe no gushaka akazi.