October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019 ku mugabane W’Uburayi yamaze kumenyekana

YASUWE 52 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 29 Kanama 2019, ubwo habaga tombora y’uko amakipe azahura muri Champions League hanatanzwe ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2018/2019, igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019 kikaba cyatwaye n’umukinyi w’ikipe ya Liverpool ikipe yagaragaje ko ishoboye ku mugabane w’uburayi muri uyu mwaka wa 2019.

Muri uyu muhango hatanzwemo ibihembo bitandukanye ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2019, igihembo cy’umukinni wahize abandi mu mwaka wa 2019 kikaba cyegukanwe na myugariro wa Liverpool Virjil Van Dijk, igikombe atwaye Christiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi bari bamaze iminsi barihariye mu myaka itari mike ishize.

Liverpool nk’ikipe yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/2019, abakinnyi bayo babashije kwibikaho bitatu mu bihembo byahatanirwaga aho uretse igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri rusange Van Dijk yanatwaye igihembo cya myugariro mwiza w’umwaka wa 2019, nyuma y’ibyo bibiri hiyongeraho icy’umuzamu mwiza cyatwawe na Alisson Becker nawe bakinana.

Virgil Van Dijk yagaragaje ubuhanga ndetse n’imbaraga nyinshi bidasanzwe byanafashije ikipe ye ya Liverpool gutambukana umucyo mu bikombe byinshi yatwaye nubwo bitayihiriye ngo itware igikombe cya Shampiyona.

Igihembo cy’umwataka mwiza mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 cyatwawe na Lionel Messi.