October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Mu murenge wa Mbuye kudakora kw’amarondo kuri gutuma abaturage bataka kw’ibwa amatungo n’imyaka.

YASUWE 35 

Abatuye mu kagali ka Mwendo kari mu murenge wa Mbuye Akarere ka Ruhango, bavuga ko abapangwa kurara irondo bajya basurwa inshuro zirenze imwe mu ijoro kuko ngo kutabasura bituma abakariraye bakwepa bakisubirira mungo zabo kuryama, bityo bigateza ikibazo cy’abajura bitwikira ijoro bakiba amatungo y’abaturage n’imyaka.

Mugarura Apronien ni umuturage utuye mu mudugudu wa Giticyuma mu akagali ka Mwendo , agira ati“ kuri ubu mukagali kacu ka Mwendo abaturage twugalijwe n’abajura bitwikirara ijoro bagatobora inzu bakatwiba amatungo n’imyaka″.

Undi witwa Mujawayezu Annonciata ati“ Ni ikibazo kandi turiguterwa nuko abakuru b’imidugudu dutuyemo, hamwe n’abashinzwe umutekano badasura abari ku irondo mu masaha y’ijoro, bityo bigatuma abakariraye barigeraho byo kwiyerurutsa ubundi bagahita bitahira bakajya kuryama kuko baba bazineza ko nta muyobozi uba uribuze kubagenzura, nyamara kandi abo banyerondo nibo ubundi bakabaye bakumira abajura biba imyaka yacu n’ amatungo”.

Kuri iki kibazo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye Kayitare Wellals, avuga ko ubuyobozi bw’umurenge butari bukizi , ati “Icyo kibazo cy’abajura bari kwiba Imyaka n’amatungo by’abaturage bo mu kagali kamwendo kubera amarondo adakorwa uko bikwiye, nti twari tukizi nku buyozi bwo kurwego rw’umurenge, Gusa ariko ubwo tumenye ko gihari tugiye guhita tugikurikirana mu maguru mashya, bityo abaturage ntibakomeze gukorerwa ubujura kumpamvu zo kutarara irondo kwabakagombye kuba bakumira abo bajura biba abaturage”.

Abaturage bavuga ko muri rusange ntajoro narimwe rishobora gushya batibwe, kuburyo bavuga ko aho bigeze bigoranye kuba bamenya umubare w’amatungo bamaze kwibwa cyangwa ngo babe bamenya agaciro k’amafaranga y’imyaka bamaze kwibwa imyenda yokwambara n’ibindi.

Ni mugihe ariko nubwo aba baturage bakomeje gutaka kwibwa ibyabo kubera kudakora kw’amarondo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mbuye akomeza avuga ko, ubundi mugihe abaturage bibwe amatungo yabo n’imyaka baba bagomba kubimenyesha inzego z’ubuyobozi murwego rwokugira ngo ibyo bibwe byishyuzwe ababa bapanzwe kurara irondo, bagataha batariraye.