October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda Airlines yongeye gutangira ingendo nyuma y’imyaka 20 idakora

YASUWE 40 

Kompanyi y’indege itwara abantu Uganda Airlines yongeye gusubukura ibikorwa byayo byo gutwara abantu nkuko byari bimaze iminsi bitegurwa ndetse binatangazwa cyane na Leta ya Uganda nyuma y’imyaka igera kuri 20 yari imaze idakora.

Hatangizwa ku mugaragaro ibikorwa bya Uganda Airlines

Kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Kanama 2019 nibwo hakozwe ibirori byo gutaha ku mugaragaro indege yambere ya Uganada Airlines Bombardier CRJ-900, ije guhangana n’izindi zisanzwe ndetse zananditse izina hano muri Africa y’Uburasirazuba.

Uhagarariye Uganda Airlines Ephraim Bagenda, I Entebbe mu muhango wo gutaha iyi ndege yambere ya Uganda Airlines, yatangarije Reuters ko iyi kompanyi yabo igiye gushyiramo imbaraga zishoboka zose kuburyo igomba kuba kompanyi ikomeye ku rwego rw’isi izaba ikunzwe n’abagenzi, babinyujije mu gutanga serivisi nziza zo ku rwego rwo hejuru zinyura buri mugenzi.

Uganda Airlines iratangira ikora ingendo ntoya zo mu bihugu bya Africa nka: Kenya, Tanzania, Somalia, South Sudan no mu Burundi.

Kuri uyu munsi taliki ya 28 Kanama 2019 indege ya Uganda Airlines yakoze urugendo rwayo rwambere iva muri Uganda yerekeza mur Kenya ikaba izakomeza yagura ingendo yerekeza no mu bindi bihugu uko iminsi izajya igenda iza, nkaho ahagana mu kwa cumi na kumwe biteganyijwe ko izatangira ingendo zerekeza munihugu byo muri Africa y’epfo ndetse n’iyo hagati.

Uganda Airlines yatangijwe n’uwigeze kuyobora igihugu cya Uganda Idi Amin Dada ahagana mu 1976 gusa ikaza gucika intege ikabura, igarutse kuri iri soko ryo gutwara abagenzi ije guhangana n’izindi kompanyi zamaze kwandika izina haba muri Afrika ndetse no hanze yayo nka Ethiopian Airlines,Rwanda Airlines naTanzania Airlines nayo imaze iminsi iri gushora amafaranga agaragara mu gutwara abantu ndetse na Kenya Airlines nubwo wenda yo bisa nkaho itagifite imbaraga cyane kubera ibibazo yagiye igira mu minsi yashize.

Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda muri ibi birori yatangaje ko Uganda Airlines izagabanya ibiciro ku bakoraga ingendo zo mu kirere ndetse inoroshye ingendo nyinshi kubava ndetse n’aberekeza mu gihugu cy’Ubugande

Nkuko yakomeje abitangaza ubusanzwe abagande basohoraga nibura miliyoni $450 ku mwaka mu ngendo bakoraga zerekeza hanze y’igihugu, bikaba biteganyijwe ko nibura iyi kompanyi ya Leta izajya ifasha mu kurinda amwe muri aya mafaranga yasohokaga akaguma mu bukungu bw’igihugu ntakomeze kujya ahandi.

Leta ya Uganda ari nayo nyiri iyi Uganda Airlines yaguze indege 2 zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 ahagana mu kwezi kwa kane uyu mwaka mu ruganda rukora indege muri Canada, bikaba byitezwe ko mu kwezi gutaha hazaza izindi nkazo ebyiri, ndetse hakazakomeza kugurwa n’izindi zifite imbaraga ndetse zinatwara abagenzi benshi nkaho byitezwe ko umwaka wa 2020 uzarangira haguzwe Airbus A330 Neo hakazagurwa n’indi muri 2021 hagurwa ingendo zigera kure.

 

 

 

 

.