October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Malawi: Umugabo w’imyaka 60 yafashwe asambana n’umugore w’abandi ahitamo kwiyahura

YASUWE 84 

Uyu mugabo w’imyaka 60 wari utuye gace ka Kanyenjere mu karere ka Chitipa ho mu gihugu cya Malawi yafashwe asambana abonye ibyo ari gucibwa atabasha kubibona ahitamo kwimanika mu mugozi ariyahura.

Uyu mugabo witwa Shupex Kaumba ubwo yafatwaga asambana n’umugore w’umuturanyi, hakozwe akanama ategekwa ko agomba gutanga inka 2 zigahabwa umugabo yasambanyirizaga umugore, abonye ko ibyo ari gusabwa atabasha kubitanga ahitamo kwiyahura.

Nkuko ikinyamakuru Face of Malawi kibitangaza uyu mugabo yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’umuturabyi we ahita ashyikirizwa umukuru w’agace batuyemo ka Kanyenjere, ahita ategekwa ko agomba gushumbusha nyiri uwo mugore yafatanywe nawe inka ebyiri

Kaumba amaze gufatirwa iki cyemezo akabona ibyo asabwa adashobora kubibona yahisemo kujya kwiyahura, umurambo wasanzwe munsi y’igiti muri metero zisaga 500 uvuye aho ibyo byabereye bigaragara ko yishwe no kubura umwuka kubera kwimanika mu mugozi.