October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kongo Kinshasa : Perezida Tshisekedi yanze urutonde rw’abaminisitiri yashikirijwe na Minisitiri w’intebe

YASUWE 44 

Umubonano hagati y’aba bagabo bombi warutegerejwe kuva kwa kane ushize, wabaye kuri uyu wagatandatu saa kumi n’ebyiri n’iminota cumi n’itanu ku isaha y’ iKinshasa, nyuma y’ikiganiro kigufi bagiranye, Sylvestre Ilunga uzayobora Guveronoma yagiranye ikiganiro kigufi n’itangazamakuru ryari ryatumiwe, ndetse icyo kiganiro cyacaga ako kanya kuri televiziyo y’igihugu « RTNC »

Nkuko byari bitezwe ko hagiye gutangazwa abagize guveronoma, si uko byagenze ahubwo Ilunga yatangaje ko Perezida Tshisekedi yamutumye gukosora urwo rutonde akita ku ibintu bibiri by’ingenzi, gusa amushimira akazi keza yakoze.

Ikintu cya mbere Minisitiri w’intebe yatumwe gukosora n’uko guveronoma igomba kuba igizwe n’aba minisitiri baturutse mu ntara zose uko ari 26 zigize repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, kuko urutonde yari yamushyikirije rwagaragaragamo aba minisitiri baturutse mu ntara 23 gusa, nubwo hadatangajwe intara 3 zaburagamo.

Iyindi mpamvu yatumye urwo rutonde rutemerwa nuko hatagaragayemo minisiteri ishinzwe kwita ku babana n’ubumuga, minisitiri w’intebe Ilunga, yatangaje ko amabwiriza yahawe na Perezida Tshisekedi yayumvise kandi agiye kuyubahiriza kuburyo bitazica ingengabihe yari iteganyijwe yo kuba guveronoma yashyizweho ikanarahirira gukora imirimo ishinzwe, ntagihindutse kwa mbere itariki 26/08/2019 guveronoma izatangazwa.

Gusa abasesenguzi ba Politike ya Kongo bafite impungenge ko iryo kosora ryatangajwe ko rigomba kuba ryarangiye mu masaha 24 ari imbere, rishobora guteza ibibazo kuko nubundi biragoye kwemeza ko rizarangira ku gihe kuko birareba minisiteri nyinshi.