October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rayon Sport: Bemerewe agahimbazamusyi gakubye inshuro 16 ako bahabwaga nibabasha gusezerera Al-hilal

YASUWE 20 

Ikipe ya Rayon Sport yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Kanama 2019 yerekeza muri Sudani gucakirana na Al-hilal mu mukino wa CAF Champions League wo kwishyura,yasabwe gutsinda igahabwa agahimbamusyi gashimishije cyane.

Mbere yo guhaguruka mu masaha y’umugoroba ikipe ya Rayon Sport yasuwe n’abayobozi bayo barimo umuyobozi wayo Munyakazi Sadate, Twagirayezu Thadee umwungirije n’bandi batandukanye bagize Komite y’iyi kipe,bayisaba gusezerera ikipe ya Al-hilal igahabwa agahimbazamusyi kikubye inshuro 16 kuko bahabwaga.

Ikipe igizwe n’abakinnyi 19 igiye guhagararira Rayon Sport hariya muri Sudani yasabwe gukora ibishoboka byose bagatsinda uyu mukino uzabera mu mujyi wa Khartoum kuri Al-hilal Stadium ku cyumweru talikiya 25 Kanama 2019 mu masaha ya 19:30 za hano I Kigali.

Munyakazi Sadateya tangarije Funclub ko basabye aba bakinnyi kwitara neza bagasubira mu mateka yakozwe mu myaka 25 yashize bitwara neza hanze y’Urwanda, anasaba abakunzi ba Rayon Sport ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gusengera iyi kipe ihagarariye U Rwanda bakazagaruka I Kigali ibyishimo ari byose.

Ushobora kuba utazi aya mafaranga yakubwe inshuro 16 uko ubusanzwe yanganaga, ubundi ubusanzwe abakinnyi ba Rayon Sport bahabwaga amafaranga ibihumbi 25 y’agahimbazamusyi iyo batsinze umukino, ariko bemerewe ko nibatsinda ikipe ya Al-hilal aya mafaranga azikuba inshuro 16 bagahabwa ibihumbi 400.

Abakinnyi ba Rayon Sport bagiye mu byiciro 3 n’indege ya Kompanyi Ethiopia Airlines. Bagiye mibyiciro bitatu, bamwe baranyura I Addis Ababa bajya I Khartoum, abandi baranyura I Entebbe muri Uganda , abasigaye baranyura I Nairobi.

Byari biteganyijwe ko abakinnyi bamwe baraba bageze muri Sudani saa 10:15 abandi bahagere mu masaha ya 16:15.

Ifoto ya Tv 10

Abakinnyi ndetse n’abafana ba Rayon Sport muri rusange bafite ikizere cyuzuye ko bagomba gutsinda iyi kipe kuko babona ko bishoboka nubwo bibasaba akazi katoroshye kuko n’iyi kipe itoroshye cyane.