October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukinnyi Junior Agogo Ukomoka muri Ghana yitabye imana kumyaka 40.

YASUWE 28 

uUmukinnyi w’umwataka Manuel Junior Agogo ukomoka muri Ghana wanakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana imyaka igera kuri itatu akanakinira amakipe atandukanye yo mu gihugu cy’Ubwongereza yitabye imana ku myaka 40.

Junior Agogo yavukiye I Accra mu gihugu cya Ghana taliki ya 1 Kanama 1979, yarerewe mu Bwongereza aza kugaruka mu Ghana ageze mu mashuri yisumbuye.

Agogo yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe y’abana ya Sheffield Wednesday mu 1995 aza no gukomereza mu ikipe nkuru mu 1997.

Mu myaka 15 uyu mukinnyi yakinnye umupira w’amaguru uhereye 1997 kugeza muri 2012, yakiniye amakipe 15 arimo menshi yo mu gihugu cy’Ubwongereza nka Sheffield Wednesday ariyo yatangiriyemo,Queens Park Rangers, Nottingham Forest n’ayandi ndetse n’ayo mu bindi bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Misiri, Shipure na Scotland.

Ikipe yabashije kumaramo igihe kinini ni ikipe ya Bristol Rovers yamazemo imyaka 3 akayikinira imikino igera ku 140.

Agogo yakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana kuva 2006-2009, ayikinira imikino 27 abasha kuyitsindira ibitego 12, akaba yibukwa cyane mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2008 ubwo yatsindiraga ibitego bitatu ikipe  ya Ghana mu mikino yanyuma, akabafasha kwegukana umwanya wa Gatatu, icyo gihe igikombe cyatwawe n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

Byatangajwe ahantu henshi hatandukanyeko uyu mukinnyi yitabye imana kuri uyu wa kane taliki ya 22 Kanama 2019, aho amakipe yakinnyemo, abakinnyi batandukanye ndetse,ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana,FIFA n’abandi bose bamuzi babinyujije ku mbuga za twitter zabo bamwifurije kuruhuka mu mahoro: