October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma yo gusaranganya ubutegetsi Sudan yabonye Minisitiri w’Intebe mushya

YASUWE 16 

Sudani yabonye Minisitiri w’intebe mushya mu gihe iki gihugu cyatangiye igihe cy’inzibacyuho y’imyaka itatu izaganisha ku gushyira ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok w’imyaka 63 y’amavuko yavuze ko kugeza igihugu ku mahoro no gukemura ikibazo cy’ubukungu budahagaze neza ari byo ashyize imbere.

Yagizwe Minisitiri w’intebe mu gihe ku rundi ruhande Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan yarahijwe nk’umukuru w’inama nshya igiye kuyobora igihugu mu nzibacyuho.  Ni inama igizwe n’abasivile batandatu n’abasirikare bakuru batanu.

Iyi leta nshya yaraye ishyizweho ni yo izayobora igihugu kugeza habaye amatora. Hari hashize amezi harangwa ibikorwa by’urugomo mu gihugu, byaguyemo abagiragarambya babarirwa muri za mirongo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite icyizere ko abagize iyi nama nshya iri ku butegetsi bazarangiza ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani.

Ibibazo byo muri Sudani byatangijwe n’imyigaragambyo mu mpera y’umwaka ushize wa 2018 yatumye igisirikare gihirika ku butegetsi uwari Perezida Omar al-Bashir, ubutegetsi yari amazeho imyaka 30.

Mbere yo kuba Minisitiri w’intebe, Bwana Hamdok yakoraga nk’impuguke mu bukungu mu muryango w’abibumbye (ONU) akorera muri Ethiopia guhera mu 2011, mbere y’uko yegura mu mwaka ushize wa 2018.

Mu mwaka ushize wa 2018, Bwana Hamdok  ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu, yari yagenwe na Bwana Bashir ngo abe Minisitiri w’imari.  Uwo mwanya ariko yarawanze nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Kurahira kwa Bwana Hamdok nka Minisitiri w’intebe mushya wa Sudani kwanditse amateka yo kuba ari cyo gihe cya mbere ubutegetsi butihariwe n’abasirikare, kuva Bwana Bashir yagera ku butegetsi mu mwaka wa 1989 ahiritse ubwariho.