October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mashami Vincent yahawe inshingano zikakaye z’aho agomba kugeza ikipe y’igihugu agiye kuba atoza.

YASUWE 16 

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryagaragaje ibikubiye mu masezerano yahawe umutoza Mashami Vincent ugiye kuba atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru by’agateganyo mu gihe kingana n’amezi atatu.

Mashami Vincent ahawe izi nshingano muri iki gihe cy’amezi atatu kugira ngo abashe gufasha URwanda kwitwara neza mu mikino igera kuri itandatu Urwanda rufite mu minsi iri imbere aho asabwa kwitwara neza mu mikino yose bigaragara ko bigoye nubwo bishoboka.

Iyo mikino Mashami Vincent yahawe inshingano zo kwitwaramo neza  irimo ibiri bazakina na Seychelles tariki ya 2 n’iya 9 Nzeri, ibiri bazakina na Ethiopia taliki ya 20 Nzeri n’iya 18 Ukwakira ndetse n’imikino ya Mozambique na Cameroon iteganyijwe hagati y’amatariki ya 11 na 19 Ugushyingo.

Dore bimwe mubyo umutoza Mashami Vincent yasabwe kugeraho kugira ngo abashe gufasha ikipe y’Igihugu kugera ku rundi rwego:

Yasabwe ko agomba gusezerera ikpe y’igihugu ya Seychelles ndetse akanafasha Urwanda kugera mu majonjora ya kabiri yo gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’isi ikintu kigoye cyanabaye ingorabahizi mu majonjora aheruka ubwo Urwanda rwasezererwaga na Libya.

Yasabwe kandi kuzasezerera ikipe ya Ethiopia mu majonjora ya CHAN nkuko byari byagezweho mu majonjora aheruka.

Ikindi kintu yasabwe kinakomeye cyane kuko kitarakorwa mu mateka y’ikipe y’igihugu ni ukubona nibura amanota ane mu mikino ibiri  yo gushaka itike yerekeza mu gikombe cya Afurika, ibintu bitarakorwa na rimwe n’ikipe y’igihugu mu mikino ibiri yambere ibanza y’amatsinda yo kwitabira igikombe cya Afurika.

Ikipe y’igihugu irasabwa kwitwara neza mu mikino ifite mu minsi iri imbere

Ibi byagiye bigorana inshuro nyinshi nk’uko ibyabaye bibigaragaza kuko nk’igihe  Amavubi yatozwaga na Branco Tucak muri 2009 yari yashoboye kubona amanota icyenda mu mikino itatu ya mbere y’amatsinda, gusa icyo gihe yari amatsinda y’ibanze yo gushaka itike ikomatanyije y’igikombe cya Afurika n’icy’isi, dore ko amatsinda ya nyayo u Rwanda rwayashoje ku mwanya wanyuma n’amanota abiri inyuma ya Algeria, Misiri na Zambia.

Nanone kandi ubwo iyi kipe yajyaga muri iri rushanwa mu mwaka wa 2004 yari yabonye inota rimwe mu mikino ibanza ya Uganda na Ghana, mu gihe iri nota ari na ryo yari yabonye mu mikino ibiri ya mbere mu majonjora abiri aheruka, na ho ayari yabanje ikaba yari yashoboye gutsindira Mozambique iwayo ariko iza gutsindirwa mu rugo na Ghana mu mukino wakurikiye.