October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kiliziya Gatolika yashegeshwe n’igifungo cyakatiwe Umujyanama wa Papa ku gufata ku ngufu

YASUWE 22 

Karidinali George Pell, umuyobozi mukuru cyane wa mbere wahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina wo muri Kiliziya Gatolika, yananiwe kugira icyo ageraho mu gushaka kuburizamo ibyaha yahamijwe muri Australia.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2019, Pell yakatiwe gufungwa imyaka itandatu nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu abahungu babiri muri Kiliziya nkuru y’i Melbourne mu myaka ya 1990. Aracyakomeza kuvuga ko ari umwere.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Kanama 2019, urukiko rw’ubujurire rwatesheje agaciro ingingo Pell yatanze avuga ko umwanzuro w’urukiko wamuhamije icyaha utashyize mu gaciro.

Uyu wahoze ari umucungamari wo mu biro bya Papa i Vaticani, ubu akaba afite imyaka 78 y’amavuko, ubu agiye gutekereza ku kuba yakora ubujurire bwa nyuma mu rukiko rukuru rw’igihugu.

Mu kwezi k’ Ukuboza  umwaka ushize wa 2018, inteko y’abacamanza yahamije Pell nta n’umwe uvuyemo, icyaha cyo gufata ku ngufu abahungu b’imyaka 13 y’amavuko kuri Kiliziya nkuru ya St Patrick.

Pell yahinyuye uwo mwanzuro w’urukiko avuga ko “udashyize mu gaciro” kuko hari ibimenyetso bidahagije byo kumuhamya icyaha mu buryo budasubirwaho nk’uko The Guardian dukesha iyi nkuru yabyanditse .

Pell yatwawe mu modoka y’ivani asubizwa muri gereza nyuma y’icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa gatatu

Abunganira Pell mu mategeko bavuze ko abagize inteko iburanisha bibanze cyane ku “bimenyetso bidafite gihamya” by’umuntu umwe rukumbi uvuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ariko ubujurire bwe bwateshejwe agaciro n’abacamanza babiri, bushyigikirwa n’umucanza umwe, mu nteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu mu rukiko rw’ubujurire rw’i Victoria.

Anne Ferguson, umucamanza wari ukuriye iburanisha, yagize ati: “Umucamanza [Chris] Maxwell nanjye twemeye ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ko urega yari umutangabuhamya ufatika, ugaragara ko atari umubeshyi, utari umuntu uhimba inkuru kandi yari umutangabuhamya w’ukuri”.

Uguhamywa icyaha kwa Pell kwashegeshe Kiliziya Gatolika, aho yari asanzwe ari umwe mu bajyanama ba hafi cyane ba Papa.

Mu kwezi k’ Ukwakira  umwaka wa 2022 ni bwo Pell azaba yemerewe gufungurwa mbere y’uko igifungo cye kirangira, bigendeye ku ko azaba yaritwaye muri gereza.