October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ese u Burundi gushinja u Rwanda kubwibira ingoma ni ikibazo cya politike?

YASUWE 30 

Minisiteri y’umuco n’imikino mu Burundi ivuga ko hari itsinda ry’abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurishyo w’ingoma z’Uburundi mu irushanwa rya “East African’s Got Talents”.

Uwahoze ari minisitiri muri iyi ministeri we avuga ko iryo tsinda ryagaragaye mu marushanwa nta kidasanzwe ryakoze, ko ibi ari abategetsi babigize ikibazo kubera politiki.

Kuva mu 2014, ingoma z’u Burundi zanditse mu irage ndangamuco rya UNESCO nk’umwihariko w’iki gihugu.

Muri week end ishize, itorero ryitwa Himbaza Club ryagaragaye mu irushanwa “East African’s Got Talents” rivuza ingoma mu buryo bwa Kirundi nk’uko babisobanuye mu irushanwa.

Umuyobozi w’iri torero yabwiye BBC ko itsinda ryabo rivuza ingoma ndundi kuko ryiganjemo Abarundi b’impunzi baba mu Rwanda na bamwe mu banyarwanda basanze bazi kuvuza ingoma.

Ejo kuwa kabiri taliki ya 20 Kanama 2019, Minisitiri Pelate Niyonkuru w’ Umuco n’inkino mu Burundi yasohoye itangazo rivuga ko “banegura imyitwarire y’ itsinda ry’ abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurishyo w’ingoma z’Uburundi”

Mu itangazo basohoye risinyweho na Madamu Niyonkuru, rivuga ko ririya tsinda ryabanje “kwambura akaranga n’amateka [izo ngoma], haba mu myambaro cyangwa mu byerekana nyirizina inkomoko y’izi ngoma”.

Muri iri tangazo bavuga ko iryo tsinda ryoherejwe na Leta y’u Rwanda muri ariya marushanwa.

Rivuga kandi ko ingoma z’u Burundi ari umutungo gakondo udatizwa cyangwa ngo ugurishwe kandi nta wemerewe kuwiyitirira cyangwa kuwukoresha bidahuye n’imico n’imigenzo y’abarundi.

Ni ikibazo cya politike?

Ingoma ndundi kenshi ziherekezwa n’amabara yihariye agize ibendera ry’u Burundi, kandi ingoma ijya imbere bita inkiranya iba ishushanyijehi ibendera ry’u Burundi

Muri iryo tangazo, Madamu Niyonkuru agira ati: “Icyo gihugu cy’u Rwanda hari byinshi tudahurizaho mu migenderanire none ubu kigeze aho gushaka kwiyitirira ingoma z’u Burundi”.

Alphonse Rugambarara, yabaye minisitiri ushinzwe umuco n’imikino mu Burundi avuga ko mu bihugu byose birimo Abarundi benshi hari amatorero y’abavuza ingoma bisanzuye.

Bwana Rugambarara avuga ko icya ngombwa cyane atari ukureba aho baturutse, ahubwo igikwiye kurebwa ari umurishyo, uko batondetse ingoma.

Ati: “None ko ari impunzi, mushaka ko impunzi zibagirwa imico gakondo yazo? Ahubwo Leta yari kunezerwa kubona ko Abarundi aho bari hose bakomeza gushyira imbere imico y’igihugu cyabo”.

Arakomeza ati “Nibaza ko ari ibintu bya politiki, kuko iyo biba byakozwe n’abandi atari [abavuye] mu Rwanda ntibari kubivuga cyane”.

Ingoma z’u Burundi zigomba kuvuzwa nande?

Itegeko ryo mu 2017 rigenga ikoreshwa ry’ingoma z’u Burundi rivuga ko amatorero avuza izi ngoma agomba kwandikwa no kubiherwa uruhushya na ambasade y’u Burundi kandi akamenyesha Leta igihe n’aho agiye kuvugiriza ingoma. Iri tegeko kandi ribuza umuntu wese w’igitsina gore kuvuza ingoma.

Iri tegeko ntirisobanura ibijyanye n’imyambaro n’uburyo bwo kuvuza umurishyo w’ingoma ndundi.

Itorero ridakurikijwe ibisabwa n’iri tegeko ricibwa amadorali 2000 ya Amerika nk’uko ingingo ya 20 y’iri tegeko ibivuga.

Bwana Rugambarara we avuga ko iby’iri tegeko nta na hamwe arumva rikurikizwa mu matorero menshi y’ingoma z’Abarundi aba mu mahanga.

Agira ati: “Ese amatorero ari mu Bubiligi, ari muri Canada…aho hose bagiye kuyabuza kuzivuza kuko ari Leta itanga impushya?”.

BBC yagerageje kuvugana na Minisitiri ushinzwe Umico n’imikino mu Burundi, ariko kugeza ubu ntibyashoboka.

Uhagarariye Itorero Himbaza yabwiye BBC ko kuko bakiri mu irushanwa atifuza gusubiza ku bivugwa n’abategetsi mu Burundi.

Mu itangazo ryayo, minisiteri y’umuco n’imikino mu Burundi ivuga ko igiye gukurikiranira hafi iki kibazo ivuga ko ari icyo kwiba no gusenya imico y’u Burundi.